Perezida Kagame yasobanuye uko guha abaturage icyizere byatanze umusaruro

Perezida Paul Kagame yavuze ko urwego u Rwanda ruhagazeho ku isi, nta handi rwavuye uretse guha Abanyarwanda icyizere no kubereka ko ibyo bakora ari ibyabo.

Perezida Kagame yabitangarije mu nama yigaga ku buhahirane hagati y’Afurika n’Amerika, yateranye kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Nzeli 2017.

Yagize ati "Hashize imyaka u Rwanda rwarakomeje kuza imbere mu korohereza ishoramari. Hari impamvu imwe yatumye bigerwaho. Ni abantu twahaye inshingano. Twashoye imari mu bantu kugira ngo tugire abantu bafite ubumenyi n’ubwenge bwo gukora ibikenewe."

Perezida Kagame yongeyeho ko kugira ngo u Rwanda rubashe kugira uruvugiro mu ruhando rw’amahanga, byasabye ko Abanyarwanda bahindura imyumvire, bakisubiramo buri wese akareba icyo yamarira mugenzi we.

Yavuze ko ibyo byagombaga kujyana n’uko nta Munyarwanda ukwiye kumva ko azarambya agategereza ak’imuhana. Yavuze kandi ko Abanyarwanda bazi ko batakwishoboza byose, ari yo mpamvu bemera ko bakenera abafatanyabikorwa kuruta abaterankunga.

Iyo nama ni imwe muri nyinshi Perezida Kagame yitabiriye, muri iyi minsi ari mu nama rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteraniye ku cyicaro cyawo i New York.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka