Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’umusoro ku mutungo utimukanwa

Perezida wa Repubulika Paul Kagame arizeza abaturage ko ikibazo cy’izamuka ry’umusoro ku mutungo utimukanwa bagiye kukigaho ku buryo hashobora kubamo koroshya ariko na none abaturage bakwiye kumva ko ari ngombwa kuwutanga.

Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo kigiye gusuzumwa
Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo kigiye gusuzumwa

Yabitangaje kuri uyu wa 21 Ukuboza 2020 mu ijambo yageneye abaturarwanda akanagirana ibiganiro n’abanyamakuru ndetse n’abaturage binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Umukuru w’Umudugudu wa Gasasa mu Kagari ka Rugando mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo Niyitanga Salton avuga ko umusoro w’ubukode bw’ubutaka wiyongereye ku buryo abaturage ngo bafite impungenge zo kutabona uwo musoro bityo umutungo wabo uburiho ukaba watezwa icyamunara.

Yagize ati “Umusoro ku bukode bw’ubutaka wariyongereye wikuba inshuro nyinshi bituma abaturage benshi bagaragaza ko batazashobora kuwishyura bakaba bafite impungenge ko imitungo iri kuri ubwo butaka ishobora gutezwa cyamunara kubera kubura ubwishyu.”

Hari n’abandi baturage bamaze iminsi bagaragaza iki kibazo, harimo n’uwahisemo kubinyuza mu butumwa yanditse asaba Perezida Kagame gusuzuma ikibazo cy’imisoro ku mitungo itimukanwa.

Niyitanga Salton wabajije ikibazo cy'umusoro ku mutungo utimukanwa
Niyitanga Salton wabajije ikibazo cy’umusoro ku mutungo utimukanwa

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana avuga ko icyo kibazo kizwi kandi inzego kireba zirimo kugisuzuma no kugishakira igisubizo ariko na none ngo habayeho korohereza abasora ku buryo bikorwa mu byiciro kugeza ku wa 31 Werurwe 2021.

Ati “Twatangiye isuzuma ari Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ari Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ndetse n’inzego z’ibanze, gusuzuma ikibazo ubu twarabitangiye ngo turebe icyakorwa ariko hagati aho hashyizweho uburyo bwo korohereza abasora kugera mu mpera za Werurwe 2021 kandi mu byiciro.”

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko umusoro ujyanye n’ubukode bw’ubutaka ugomba kubaho ariko nanone hakarebwa amikoro y’abaturage ndetse n’igihugu hagashakwa igisubizo kibereye benshi ku buryo binashoboka ko habamo n’inyoroshyo.

Ati “Nagira ngo yumve ko ubutaka bugira ubukode n’umusoro ujyanye na bwo, icyo gihe umuntu agereranya ibintu byinshi akareba abantu amikoro yabo, igihugu n’impamvu uwo musoro wagiyeho noneho tugashaka igishobora kuba cyabera benshi na none ntabwo twabona igisubizo gihagije kuri buri wese ngo tuvuge ngo biramubereye ariko byo tugomba kubikurikirana tugashaka uko inyoroshyo yabaho.”

Umusoro ku mutungo utimukanwa wavuye ku mafaranga y’u Rwanda 0 kugera kuri 80 kuri metero kare imwe ugera ku mafaranga y’u Rwanda hagati ya 0 kugera kuri 300 kuri metero kare imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Yewe nibabigenzure kuko nahumuntu yanyarukiraga akaja gushaka ahoyakura iyomisoro imbibi zirafunze biragoye kubona iyomisoro

Alias yanditse ku itariki ya: 24-12-2020  →  Musubize

Nibabyigaho bazige no k’umusoro utangwa kunzu abantu batuyemo, nge numva udakwiye. Ndetse ukwiye no kuvaho rwose. Kuko ntacyo ayicuruzamo usibye kuyibamo gusa.
Murakoze

MUNYARWANDA yanditse ku itariki ya: 23-12-2020  →  Musubize

Leta nitagabanya iyi misoro y’ubutaka ihanitse cyane,Abaturage bazajya bavuga ko nta Leta yabaye mbi nk’iyi.Guhagarika genocide warangiza ugategeka abaturage gutanga imisoro y’umurengera,ntacyo waba warakoze.Ni urundi rupfu rw’ubundi bwoko.Gukuba umusoro inshuro 5 kandi ibyo winjizaga nta kiyongereye,ni ubugome burenze kamere.Konka umwana wawe ni bibi cyane.Byantangaza Leta niyanga Kumva AMARIRA y’abaturage bagera kuli 12 millions.

uwizeye yanditse ku itariki ya: 22-12-2020  →  Musubize

Ba bandi biyita "Intumwa za Rubanda" zirihe??? Byaba byiza ubwabo bafashe icyemezo cya kigabo cyo kwiyita "Intumwa z’inda zabo".

mayira yanditse ku itariki ya: 22-12-2020  →  Musubize

Turasabako kibazocyavutse mwishyirwarya bantumubyiciro
Byasubirwamo.

Eric uwineza yanditse ku itariki ya: 22-12-2020  →  Musubize

Ikibazo cy’imisoro y’umurengera ku butaka iteye inkeke. Kuvuga ngo kongeera igihe cyo kuyitanga cyangwa ngo kuyitanga mu byiciro , ntabwo ariwo muti. Ese niba nyabuze mu kwezi kumwe cyangwa abiri nzaba nayavanye hehe ? Abashyiraho ariya mategeko , birengagiza nkana ubushobozi bw’abaturage rwose, kandi nvuze ko nta ba depites dufite bavugira abaturage sinaba mbeshye. Igisubizo kizima , ntabwo ari ukongeera igihe cyo kwishyura ahubwo igikwiriye , nukugabanya amafaranga . Niba bavanye kuri 80, nibashyire byibuze 100 cg 120. Nibwo imisoro izatangwa neza kandi benshi bazabishobora. Nayo hari abatazayabona , ariko benshi bazayatanga nubwo byaba bigoranye. Murakoze.

MURINDABIGWI yanditse ku itariki ya: 22-12-2020  →  Musubize

Dufite umubyeyi wacu uturebera buri kimwe cyose ndizera ntashidikanya ko kiriya kibazo cy’umusoro ku mutungo utimukanwa ari akabazo gato katamunanira gukemura nizeye ko azabishyira ku murongo.

callixte yanditse ku itariki ya: 22-12-2020  →  Musubize

Ikibazo cy’imisoro y’umurengera ku butaka iteye inkeke. Kuvuga ngo kongeera igihe cyo kuyitanga cyangwa ngo kuyitanga mu byiciro , ntabwo ariwo muti. Ese niba nyabuze mu kwezi kumwe cyangwa abiri nzaba nayavanye hehe ? Abashyiraho ariya mategeko , birengagiza nkana ubushobozi bw’abaturage rwose, kandi nvuze ko nta ba depites dufite bavugira abaturage sinaba mbeshye. Igisubizo kizima , ntabwo ari ukongeera igihe cyo kwishyura ahubwo igikwiriye , nukugabanya amafaranga . Niba bavanye kuri 80, nibashyire byibuze 100 cg 120. Nibwo imisoro izatangwa neza kandi benshi bazabishobora. Nayo hari abatazayabona , ariko benshi bazayatanga nubwo byaba bigoranye. Murakoze.

MURINDABIGWI yanditse ku itariki ya: 22-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka