Arasaba Perezida Kagame gusuzuma ikibazo cy’imisoro ku mitungo itimukanwa

Mu gihe Perezida wa Repubulika kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020 agirana ikiganiro n’abaturage n’abanyamakuru ndetse akageza no ku baturarwanda ijambo rivuga uko igihugu gihagaze, hari umuturage wifuje ko muri iki kiganiro Perezida Kagame yaza kugira icyo avuga ku kibazo cy’imisoro ku mitungo itimukanwa kuko ngo iri hejuru.

Hamaze iminsi havuga ubwiyongere bw'imisoro ku mitungo itimukanwa, bamwe bagasaba ko yagabanywa
Hamaze iminsi havuga ubwiyongere bw’imisoro ku mitungo itimukanwa, bamwe bagasaba ko yagabanywa

Ubutumwa bw’uyu muturage buragira buti:

Murakoze Nyakubahwa kubera umwanya mwatugeneye, twishimiye iterambere ryihuse igihugu cyacu gikomeje kugeraho ariko nifuza kubaza akabazo kerecyeranye n’imisoro ku mitungo itimukanwa.

 Tuzirikana ko imisoro ari yo yubaka igihugu, kandi ntitwifuza gutungwa n’imisoro y’ahandi.

 Ariko itegeko ryongera 300% imisoro ku mitungo itimukanwa, tugendeye ku bushobozi bw’Abanyarwanda, biragaragara ko ari myinshi cyane kandi n’ubukungu bwarahungabanye kubera COVID-19.

 Twabasabaga Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko mu bushishozi musanganywe mwareba uko iryo tegeko ryongera kwiganwa ubushishozi.

Murakoze Nyakubahwa!

Ubwo ikiganiro cyabaga, iki kibazo cyongeye kubazwa n’umwe mu bitabiriye iki kiganiro maze Perezida Kagame avuga ko ikibazo cy’izamuka ry’umusoro ku mutungo utimukanwa bagiye kukigaho ku buryo hashobora kubamo koroshya ariko na none avuga ko abaturage bakwiye kumva ko ari ngombwa gutanga umusoro. Kanda HANO urebe uko yabisobanuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyo ibintu biragenda neza pe ariko ikintu kigoye cyane sumusoro wubutaka gusa
Ikibazo cyumushahara muto yane kuburyo bukabije
Twarangiza tugatanga umusoro munini ndavuga wamusoro bita tepeli umusoro kumushahara
Urakabije???

Muhirwa yanditse ku itariki ya: 23-12-2020  →  Musubize

Nange mfite ikibazo ndetse nigitecyerezo naguze ikibanza mumwaka wa 2012,igishushanyo mbonera cyumujyi wakigali cyarikitaraza ahokiziye bashyiramo umuhanda kuva 2013 kugeza uyumunsi uwomuhanda ntibarawukora kandi nibura ngo banyishyure mbashe kwiteza imbere kandi sinemerewe kugurisha cyangwa kubaka mbishoboye bivuzengo ntacyo kimariye kandi nakiguze nshaka kwiteza imbere ,imyaka 9yrs irashize byatumye ngira ubucyene bwinshi kuko nakiguze mvugako nyuma yimyaka 2nakigurisha nkashaka icyogukora nange nkiteza imbere .ikifuzo mfite niki ,Nange iterambere sindyanze ndanaryemera cyane ariko ahobatarabonera ubushobozi bwokuhashyira ibikorwa remezo bajyababa baharetse kubihashyira cyangwa bakishyura umuturage akabasha kwiteza imbere doreko tuba twarahize imihigo yokwivana mukiciro cyabacyene tujya mucyabishoboye akenshirero usanga ibibitudindiza ,tukaba twasabaga ubuvugizi ikikibazo kikigwaho

@ yanditse ku itariki ya: 22-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka