Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’ibihugu bya Afurika n’inguzanyo bihabwa
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikinyamakuru The East African, Perezida Paul Kagame yasabwe kugira icyo avuga ku kibazo cy’ibihugu bya Afurika bifata inguzanyo nyinshi, rimwe na rimwe bikaba byagorana kwishyura.
Perezida Kagame yavuze ko gufata inguzanyo nta kibazo abibonamo, ko biterwa n’imiterere y’uwo mwenda n’icyo ugiye gukoreshwa. Yavuze ko icy’ingenzi ari ugufata umwenda igihugu gishoboye kwishyura.
Ati “ Wifata inguzanyo nyinshi, hanyuma ngo uyimare uyisesagura kandi uzayishyura. Hari igihe wigwizaho inguzanyo,nyuma wazareba icyo yakumariye ukakibura. Ariko iyo ufashe inguzanyo ukayibyaza umusaruro ukabona inyungu, ukabasha no kwishyura, ibyo ni byiza rwose.”
Ku rundi ruhande ariko, Perezida Kagame asanga umuntu uhora aguza ntaho byazamugeza, ahubwo bishobora kumukenesha kuko aba agomba kwishyura ya mafaranga kandi akishyura aruta ayo yagujije.
Ati “Kuguza ntacyo bitwaye, ikibi ni ugufata umwenda munini udafitiye ubushobozi bwo kwishyura, kuko aho kuguteza imbere wagukenesha. Ibyiza ni ugufata umwenda ukawishyura ariko ukagira icyo usigarana.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|