Perezida Kagame yavuze imyato Nelson Mandela afata nk’ikitegererezo cy’ubwiyunge

Perezida Paul Kagame yavuze ko Nelson Mandela yasigiye isi umurage wo kwirinda gutandukanya abaturage, kuko byangiza imibanire yabo y’igihe kirekire kandi bikagira ingaruka ku bukungu.

Perezida Kagame yavuze ko Nelson Mandela amufata nk'ikitegererezo cy'ubwiyunge
Perezida Kagame yavuze ko Nelson Mandela amufata nk’ikitegererezo cy’ubwiyunge

Yabitangarije abitabiriye inama yiga ku Mahoro ku Isi yitiriwe Nelson Mandela, yahurijwe no kwizihiza isabukuru ye. Iyi nama yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, yabimburiye Inama Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UNGA) nayo itangira uyu munsi.

Nelson Mandela yafunzwe imyaka 27 azira kurwanya politiki y’ivangura yari yarazanywe n’abazungu bari ku buyobozi izwi nka “Apartheid”. Agifungura benshi bari biteze ko azihorera ku bamufunze ariko ahitamo inzira y’ubwiyunge.

Perezida Kagame yemeza ko urwo ari urugero rw’umuntu wumvaga icyo politiki y’ivangura ishobora gukorera abaturage ititondewe.

Yagze ati “N’ubwo ibikomere byari bikiri bibisi, yahisemo kwerekana ko umubabaro we n’abandi banyafurika y’Epfo babayemo bashoboraga kuwukoresha mu kubuka ahazaza heza h’igihugu cyabo.”

Perezida Kagame yahuje inkuru ya Mandela n’amateka y’u Rwanda, aho narwo rutakurikiye inzira yo kwihorera ahubwo abaturage bagashyira hamwe mu kwiyubakira igihugu cyari cyarasenywe n’amoko.

Ati “Ubu dukora kugira ngo abaturage bose bagira uburenganzira bungana n’amahirwe kandi bashobora kugira uruhare rungana mu kuganisha igihugu ahakwiye. Ubu buryo bwadufashije kongera kubaka ikizere mu nzego za leta no mu bantu hagati yabo.”

Turakomeza tubakurikiranire aya makuru ajyanye n’inama rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abantu bagize IMPINDUKA kuli human society,ni benshi.Harimo Mandela,Gandhi,etc...Gusa nta numwe wageza aha YESU.Niwe wenyine wazuye abantu,akiza abamugaye,etc...Ikigisho cye cyo ku Musozi (Sermon on the Mountain) dusanga muli Matayo igice cya 5 kugeza ku gice cya 7,niyo nyigisho ifite ubuhanga kurusha Sermons zose zabayeho.Gandhi ubwe yavuze ko isi yubahirije ibyo YESU yatubwiye,yaba Paradizo.Urugero,turamutse twumviye inama Yesu yaduhaye muli Matayo 7:12,havuga ngo "icyo udashaka ko kikubaho ntukagikorere abandi",tubikoze ibi byose byavaho:Intambara,kwicana,kwiba,ruswa,gusambana,akarengane,gutonesha bene wanyu, gereza,police,abasirikare,etc...byose byavaho kuko abantu bose baba bakundana.Niba ushaka kuzaba mu isi nshya izaba paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13,umvira inama YESU yasize aduhaye.

Gahamanyi yanditse ku itariki ya: 24-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka