Perezida Kagame yavuganye n’Umunyamabanga mukuru wa UN ku kibazo cya RDC

Perezida Paul Kagame yatangaje ko yavuganye n’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, ku bibazo b’umutekano muke biri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yatangaje ko bavuganye ku buryo n’icyakorwa mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa RDC, hagendewe ku masezerano yashyizweho umukono i Nairobi muri Kenya na Luanda muri Angola, bigizwemo uruhare n’imiryango mpuzamahanga.

Perezida Kagame yagize ati “Twiyemeje kubigiramo uruhare”.

Ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo gikomeje kwiyongera, aho imirwano ihanganishije abarwanyi ba M23 n’ingabo za Congo FARDC ikomeje kwegera umujyi wa Goma, nyuma y’ifatwa ry’ibice bya Rutshuru, Kiwanja n’ikigo cya Gisirikare cya Rumangabo.

Mu mpera z’icyumweru gishize ingabo za Congo zari mu gace ka Kibumba zirasa ahitwa mu Mwaro na Rugari, kandi abaturage barenga ibihumbi 100 bamaze kuva mu byabo bahunga imirwano ikomeje kwiyongera.

Muri teritwari ya Nyiragongo abana ntibashobora kujya mu mashuri kubera impunzi zamaze kuyahungiramo, abandi bakomeza berekeza mu mujyi wa Goma.

Leta ya RDC yakomeje guhakana kujya mu biganiro na M23, ingabo zayo zikomeje gutsindwa, igashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Inama y’umutekano ya RDC yamaze guha amasaha 48 uwari Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Vincent Karega.

Ikibazo cy’umutekano wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ntikireberwa ku rugamba ruhuje abarwanyi ba M23 n’ingabo za FARDC gusa, kuko ibikorwa byo kwigaragambya ku baturage byatangiye gutegurwa mu mujyi wa Goma, kandi bishobora kujyana no guhohoterwa kwa bamwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nikoko-congo namatakira ngoyi
Ese niba DRC yatangiye kohereza indege zayo murwanda murumva atari ubushotoranyi?
nihakurikizwe amategeko maze basuzume ka bitera.

Misago wi buyoga yanditse ku itariki ya: 9-11-2022  →  Musubize

Nukuri poul KAGAME numubyeyi mumuhe umwanya atuyobore turacyamukeneye congo namatakirangoyi irimo

Didier ndagijimana yanditse ku itariki ya: 1-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka