Perezida Kagame yatumiye Papa Francis ngo azasure u Rwanda
Perezida Paul Kagame yasabye Papa Francis kuzasura u Rwanda, nyuma y’uko nawe yari yamutumiye i Vatican mu minsi ishize.

Papa Francis niyitabira uru rugendo narwo ruzaba ruri muri gahunda yo gutsura umubano, nk’uko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yabitangarije abanyamakuru, kuri uyu wa kabiri tariki 4 Mata 2017.
Yavuze kandi ko iby’imbabazi Papa yasabye, u Rwanda rubifata nk’intambwe ikomeye muri politiki y’ibihugu byombi nubwo byakuruye impaka muri bamwe bavugaga ko zitari zuzuzye.
Yagize ati "Hari abavuze ko imbabazi Papa yasabye zituzuye. Ntabwo aribyo. Twe twabifashe nk’intabwe ikomeye mu mibanire yacu na Vaticani."
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko amateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda n’Abanyarwanda ari maremare kandi arimo byinshi.
Ati "Papa Francis niwe Muyobozi wa Kiliziya Gatolika wateye intambwe ya mbere mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Vaticani."
Perzida Kagame yakoreye urugendo Vaticani tariki 20 Werurwe 2017.
Ohereza igitekerezo
|
ntacyo yaba azanye ni ukonona ibyamirenge bategura ingendo z’abadafite icyo bamariye rubanda
nibyiza kandi n’ibyigiciro.
Papa Francis arakaza neza murwatubyaye.
Nikalibu Murwanda Na Mahoro.
papa Francis arakaza neza mu rwagasabo, abanyarwanda tuzi kwakira abashyitsi batugana kandi twiteguye no kwakira Papa Francis ndetse n’abazaba bamuherekeje!
umubano w’u rwanda na Vatican ni inkingi ikomeye cyane abanyarwanda tugomba kwishimira, hari byinshi byiza tuzakura muri uyu mubano. ibi rero turabyishimiye twese!
nuko acyebo kajya iwamugarura
U Rwanda rugirana imigenderanire na Vatican na Papa, ubu murumva imana bavugaga ngo yirirwa ahandi igataha i Rwanda noneho ubu isigaye ihirirwa ikanaharara.
Ariko rwose namwe ntimugakabye amarangamutima ngo atume mucumura. Nonec papa ni Imana ? Ntanubwo nkeka ko ari intumwa yayo kuko numva ko atorwa naba cardinaux. Arakaza neza mu Rwagasabo turamwishimiye uwo mukozi w’lmana
Tuzamwakira n’amaboko yombi n’imitima iciye bugufi
ariko muransetsa kabisa muri bukako yaje mu rwanda agasoma ubutaka hanyuma amaraso akaza ku meneka, mubyibuke neza.