Perezida Kagame yatemberejwe aho Qatar Foundation iteza imbere uburezi ikorera

Perezida Paul Kagame yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga i Doha muri Qatar, asura ikicaro cy’umuryango Qatar Foundation uteza imbere uburezi, siyansi ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Perezida Kagame yeretswe aho umuryango Qatar Foundation ukorera anasobanurirwa ibyo ukora
Perezida Kagame yeretswe aho umuryango Qatar Foundation ukorera anasobanurirwa ibyo ukora

Uyu muryango utegamiye kuri Leta, Leta ya Qatar iwufatanyije n’umuherwe na we ukomoka mu muryango wa cyami Sheikh Hamad bin Khalifa Al Thani, wawushinze afatanyije n’umugore we Moza bint Nasser.

Qatar Foundation washinzwe mu 1995 ariko ubu umaze kuba umwe mu miryango ikomeye ku isi iteza imbere uburezi kuri bose.

Perezida Kagame yageze muri iki gihugu kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018, agiye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Ugushyingo kandi yanahuye na Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, Umwami wa Qatar, aho bagiranye ibiganiro ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi no kwagura ishoramari.

Qatar Foundation ukorera ku buso bunini cyane
Qatar Foundation ukorera ku buso bunini cyane
Yeretswe bimwe mu bikorwa bya Qatar Foundation
Yeretswe bimwe mu bikorwa bya Qatar Foundation
Mu gitondo yari yahuye n
Mu gitondo yari yahuye n’umwami wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Than, aho bagiranye ibiganiro bigamije imikoranire myiza y’ibihugu byombi
Aha yari akigera ku ngoro y
Aha yari akigera ku ngoro y’umwami wa Qatar Sheikh Tamim Bin Hamad Al Than

MENYA UMWANDITSI

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Tunejejwe Nuko Prezida wacu akomeje kwagura imipaka

[email protected] yanditse ku itariki ya: 15-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.