Perezida Kagame yatanze inama z’uko ubumotali bwakorwa muri Lagos
Perezida Paul Kagame, yagiriye inama ubuyobozi bw’umujyi wa Lagos muri Nigeria ko bwashyiraho amategeko n’amabwiriza bigomba gukurikizwa n’abakora umurimo wo gutwara abantu kuri moto aho kuzica burundu muri uwo mujyi.
Ubwo yaganiraga n’abanyamwuga bakiri bato b’Abanyanigeria (Young Nigerian Professionals) mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Kagame yababwiye ko bikenewe ko abakora umwuga wo gutwara abantu kuri moto bita Okada muri Nigeria bagira amategeko bakurikiza.
Ubwo yari abajijwe icyo atekereza kuri gahunda yo guca abamotari mu mujyi wa Lagos, Perezida Kagame yagize ati: “Natwe dufite Okada mu Rwanda. Ni umurimo ubyara inyungu. Hari abantu benshi batunzwe na Okada mu Rwanda. Gusa umurimo wabo ufite amabwiriza ngenderwaho. Hari amategeko n’amabwiriza agenga umurimo wabo”.
Yakomeje ababwira ko abamotali bo mu Rwanda bibumbira mu makoperative bigafasha mu kumenya ko buri wese akurikiza amabwiriza ndetse n’amategeko. Agaragaza kandi ko bituma nta bibazo bikomeye biterwa no gukora uyu murimo biboneka.
Perezida Kagame kandi yavuze ku rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), aho yongeye kugaya imikorere yarwo kuko rusa nk’urucira imanza Abanyafurika gusa. Avuga ko ntawe ushyigikiye ko abakoze amakosa badahanwa, gusa avuga ko byari bikwiye ko umuryango w’ubumwe bwa Afrika ushyiraho urukiko rwawo, ruhana abantu nka bariya bo muri Afurika.
Ikinyamakuru PM News dukesha iyi nkuru kivuga ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, yanavuze ku kamaro ko gushora imari mu rubyiruko ndetse no mu burezi, nk’inkingi ya mwamba yazafasha Nigeria ndetse n’ibindi bihugu bya Afurika gutera imbere.
Perezida Kagame yibukije kandi ko hari ibihugu bimwe byo muri Afrika bidakwiye gushakisha inkunga mu banyamahanga, kugira ngo bibashe kubyaza umusaruro amahirwe mu bukungu bifite.
Yababwiye kandi ko Nigeria igomba guhinduka, gusa ababwira ko impinduka zanatangiye, kuko zitangirira mu maboko y’abakiri bato, kandi ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Nigeria.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
NYAKUBAHWA UMUYOBOZI MUKURU W,IGIHUGU CYACU CY,u RWANDA N,AKOMEREZE AHO KUBERA KO CONTRIBITION YIWE IRAKENEWE N,AHANDI KUGIRANGO AMAHANGA ADUFATIREHO URUGERO.
H.E, ihangangane uhanurire n’abandi bamenye icyo gukora nubwo bateye imbere barusheho kandi bamenyeko kwikemurira ibibazo ariyo vision ya afrika muri rusange nta kwishingikiriza abazungu bahora bumvu ko aribo kamara.