Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rwe ahura n’Igikomangoma Harry
Perezida Paul Kagame uri mu Bwongereza aho yitabiriye inama y’umuryango wa Commonwealth, yagiranye ibiganiro n’igikomangoma Henry bakunze kwita Harry.

Henry ni igikomangoma cyo mu bwami bw’u Bwongereza bwishyize hamwe, usanzwe ukomeye muri iki gihugu.
N’ubwo ibyo baganiriye bitatangajwe ariko amakuru agera kuri Kigali Today aremeza ko batabuze gukomoza ku bukerarugendo n’ibungabunga ry’ibidukikije.
Mu Kuboza umwaka ushize Igikomangoma Henry yagizwe Perezida w’Umuryango African Parks, umuryango ushizwe kurengera no kubungabunga pariki n’ahantu nyaburanga muri Afurika.
Uyu muryango ukaba ukora aka kazi ufatanyije na leta na guverinoma z’ibi bihugu n’abaturage. Mu Rwanda uyu muryango ushinzwe Pariki y’Akagera, isanzwe yinjiza arenga miliyari 1,5Frw.
Igikomangoma Henry asanzwe akunda ibijyanye no kurengera ibidukikije. Amakuru avuga ko umuryango we w’ibwami wagize uruhare mu kwimura inzovu muri Malawi, igikorwa gifatwa nka kimwe mu bikomeye ku isi byo gukura inzovu zivanwa hamwe zijyanwa ahandi.
U Rwanda by’uwihariko narwo ruhagaze neza mu kurengera ibidukikije, aho Guverinoma y’u Rwanda yahise inashyiraho gahunda yo gusangiza abaturage 10% by’amafaranga aturuka mu madovize pariki zo mu Rwanda zinjiza.
Mu kwezi k’Ugushyingo Perezida Kagame yanahawe igihembo cy’umuperezida wateje imbere ubuyobozi budasiga inyuma kurengera ibidukikije n’inyamaswa.
Pereda Kagame yagiye mu Bwongereza kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma 53 bagize uyu muryango uhuriyemo ibihugu byahoze bikolonizwa n’u Bwongereza.
Inkuru zijyanye na: Commonwealth
- Umwamikazi w’u Bwongereza Elizabeth II yafunguye ku mugaragaro inama ya Commonwealth
- Perezida Kagame yitabiriye inama y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Commonwealth
- U Rwanda rwerekana ko intege nke ku bihugu atari ibintu bihoraho – Perezida Kagame
- Perezida Kagame azitabira ihuriro ry’abakuru b’ibihugu bigize ’Commonwealth’
Ohereza igitekerezo
|