Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi muri Turukiya (updated)
Perezida Kagame yatangiye uruzinduko ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cya Turikiya aho azashyikirizwa impamyabumenyi y’ikirenga kubera uruhare yagaragaje mu guteza imbere imiyoborere myiza mu Rwanda no gutanga urugero rwiza ku mugabane w’Afurika.
Kuri uyu wa gatatu tariki 21/03/2012, Perezida Kagame aratangira guhura n’abashoramari no gusura zimwe mu nganda zo muri Turukiya.
Kuwa gatanu tariki 23/03/2012 azakira impamyabumenyi y’ikirenga azashyikirizwa na Kaminuza ya Fatih ashimirwa uruhare rwe mu miyoborere myiza y’u Rwanda ndetse no mu bikorwa mpuzamahanga.
Perezida Kagame agiye mu gihugu cya Turikiya ku butumire bw’abashoramari bo muri icyo gihugu basuye u Rwanda bagashima uruhare rwa Perezida Kagame mu kuzamura imiyoborere myiza n’itera mbere ry’u Rwanda.
Dore amwe mu mafoto yafashwe ubwo Perezida Kagame yari ageze Istanbul muri Turukiya uyu munsi tariki 21/03/2012.





Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|