Perezida Kagame yasuye umujyi wa Masdar muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Ejo Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu mujyi wa Masdar muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yaganiriye na bamwe mu bayobozi baho bamubwira aho ibihugu bigize Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu bigeze mu iterambere ry’ingufu ziyongera ndetse no mu ikoranabuganga.

Inkuru dukesha www.wam.ae ivuga ko Perezida Kagame n’abari bamuherekeje basuye umujyi wa Masdar ndetse banasura ishuri rikuru rya siyansi n’ikoranabuganga ryo muri uwo mujyi. Basobanuriwe neza ingamba z’ibyo bihugu mu guteza imbere ingufu zidasaza (renewable energy) ndetse n’ikoranabuhanga ritangiza (clean technology).

Abayobozi baho bakaba baramweretse ibikorwa by’iterambere biri muri uwo mujyi, birimo ikoranabuhanga ritangiza ikirere, kugabanya imyuka yangiza ikirere, ndetse bamwereka ibikorwa byo kubaka umujyi wa Masdar kugira ngo ube umwe mu mijyi ikomeye ku isi, bijyanye no kuwugira umujyi fatizo w’amasosiyete y’ikoranabuhanga ndetse n’umujyi ubarirwamo ihangwa ry’udushya twinshi.

Perezida Kagame kandi yamurikiwe imodoka idasohora ibyuka byangiza ikirere kandi itagira umushoferi yo mu bwoko bwa Personal Rapid Transit (PRT).

Muri urwo ruzinduko rwe Perezida Kagame yasuye laboratwari abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya Masdar bakoreramo ubushakashatsi.

Mu ijambo rye akaba yaravuze ko yishimiye uruzinduko yagiriye mu mujyi wa Masdar. Yavuze ko abonye aho uwo mujyi ugeze mu iterambere ry’ikoranabuhanga mu myaka mike ishize, yongeraho ko iterambere uwo mujyi ugezeho mu bijyanye n’ingufu ziyongera (renewable energy) ritazagirira akamaro gusa uwo mujyi n’akarere ahubwo bizagirira akamaro isi muri rusange.

Dr. Sultan Ahmad Al Jaber umwe mu bayobozi b’umujyi wa Masdar yatangaje ko bishimiye kwakira Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kuko uruzinduko rwe rufite icyo rwongereye mu kwereka isi iterambere rya Leta y’ibihugu byunze ubumwe by’abarabu mu bijyanye n’ikorabanuhanga ndetse n’ingufu ziyongera (renewable energy).

Dr. Sultan Ahmad Al Jaber akaba yaratangaje ko kugirana umubano n’ibihugu bitandukanye bizatuma ku isi habaho umutekano mu bijyanye n’ingufu, bigatuma habaho iterambere rirambye ndetse n’iterambere mu kurwanya ihindagurika ry’ikirere.

Norbert Niyizurugero na Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka