Perezida Kagame yasuye inganda zikomeye mu ikoranabuhanga n’itumanaho muri Korea
Mu rugendo Perezida Kagame agirira mu guhugu cya Korea y’Amajyepfo, uyu munsi yasuye uruganda rukora ibikoresho by’isakazamajwi, mudasobwa na telefoni zigendanwa, Samsung, rufatwa nka rumwe mu nganda ziteye imbere ku isi mu gukora ibi bikoresha.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yasuye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe internet n’umutekano mu by’ikoranabuhanga cya Koreya (Korea Internet & Security Agency). Ibi bigo byombi biherereye mu mujyi wa Seoul muri Korea y’Amajyepfo. Perezida Kagame kandi yatanze ikiganiro ubwo yakirwaga n’ikigo kitwa Far East Broadcasting Company.
Ingendo Nyakubahwa Perezida Kagame ari gukorera mu bigo bikomeye byo muri Korea y’Amajyepfo zigamije kureba uburyo u Rwanda rwagirana ubufatanye n’igihugu cya Korea mu kongera ishoramari n’ubumenyi mu ikoranabuhanga kuko u Rwanda rumaze kwigaragaza nk’igihugu kihutisha serivise hakoreshejwe ikoranabuhanga mu karere ruherereyemo.
Gusura ibigo nka Samsung Heavy Industries hamwe na Korea Internet & Security Agency bikaba byafasha u Rwanda gutera intambwe mu ikoranabuhanga kuko ibi bigo byombi biza mu bigo bya mbere mu gukoresha no gukora ikoranabuhanga.
Samsung yashinzwe mu 1938, ikaba ifite amashami nka Samsung Electronics ikora ibikoresho by’isakazamajwi n’itumanaho; Samsung Engineering ikora ibirekoresho by’ubwubatsi; ndetse na Samsung Securities ikora mu by’ubwishingizi.
Ikigo Korea Internet & Security Agency cyashinzwe muri 2009. Gifite ubunararibonye mu ikoranabuhanga n’isakazabumenyi hakoreshejwe uburyo bugezeho bwa Digital.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|