Perezida Kagame yasuye ikirombe gicukurwamo ‘Wolfram’ cya Nyakabingo

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu yasuye ikirombe cya Nyakabingo, giherereye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Shyorongi, kikaba ari cyo cya mbere muri Afurika gicukurwamo amabuye menshi azwi nka ‘Wolfram’.

Perezida Kagame yasuye ikirombe gicukurwamo Wolfram cya Nyakabingo
Perezida Kagame yasuye ikirombe gicukurwamo Wolfram cya Nyakabingo

Iki kirombe gicukurwamo na Sosiyete y’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro ya Trinity Metals Group, gikoresha abakozi barenga 1,800 ndetse umusaruro iyi sosiyete ibona wikubye kabiri mu myaka itatu ishize.

Iyi sosiyete ya Trinity Metals iherutse kwinjira mu bufatanye bugamije kugeza Gasegereti y’u Rwanda ku isoko ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni amasezerano y’ibanze y’imikoranire hagati ya Trinity Metals n’ikigo Nathan Trotter, gisanzwe kimenyerewe mu bucuruzi bwa Gasegereti muri Amerika, yashyizweho umukono ku wa 13 Gicurasi 2025.

Ni umuhango wabereye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, ndetse witabirwa na Kim Harrington, uri mu bayobozi bakuru b’ibiro bishinzwe umutungo kamere mu by’ingufu.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka