Perezida Kagame yasoje umwiherero asaba buri muyobozi kumenya inshingano ze
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasoje umwiherero wa 9 w’abayobozi bakuru b’igihugu waberaga i Gako mu karere ka Bugesera abasaba kumenya inshingano zabo kugira ngo babashe kwesa imihigo.
Umukuru w’igihugu yasabye abayobozi guhora bakurikiranira hafi abo bayobora ndetse anasaba inzego zose gukorera hamwe nk’ikipe kugira ngo babashe guteza Umunyarwanda imbere.
Yagize ati “uyu mwiherero wagenze neza kurusha iyindi yose yabanje, ndabasaba ko ibyavugiwe aha bitazongera kugaruka mu mwiherero utaha”.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Minisitiri w’Intebe, Pierre Damien Habumuremyi, yavuze ko uyu mwiherero wafatiwemo imyanzuro ikomeye, muri iyo harimo ko bagiye gushyira mu bikorwa gahunda ziteza imbere Abanyarwanda bajya mu cyerekezo 2020.
yavuze ko bihaye gahunda yo gutanga serivise nziza ku Banyarwanda kandi utazihawe ngo zimunogere akabivuga naho uwo byagaragaye ko yazitanze nabi akabihanirwa.
Habumuremyi yagize ati “ twiyemeje ko muri uyu mwaka amashanyarazi agomba kwiyongera maze Abaturarwanda bafite umuriro w’amashanyarazi ukagera ku kigereranyo cya 70% mu mwaka wa 2017”.
Umwaka wa 2012 nushira abayobozi bazongera bahure maze barebere hamwe ibimaze kugerwaho mu rwego rwo gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe muri uyu mwiherero; nk’uko byasobanuwe na Minisitiri w’Intebe.
Uyu mwiherero wamaze iminsi itatu wari uteraniyemo abayobozi b’inzego z’igihugu bagera kuri 270 ndetse na zimwe mu nshuti z’u Rwanda.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bravo Bayobozi bacu!Hasigaye ko imyanzuro yavuye mu mwiherero ishyirwa mu bikorwa!Mukomeze mukorere abaturage mushinzwe!