Perezida Kagame yasobanuye uburyo ubumenyi n’ubushakashatsi byafashije u Rwanda kwiyubaka nyuma ya Jenoside
Perezida Paul Kagame yagaragarije amahanga uburyo ubumenyi n’ubushakashatsi ari byo byari inzira yonyine yo gufasha u Rwanda kugaruka mu murongo w’ubukungu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko inzego zose zari zasenyutse igihugu nta murongo kigenderaho.
Perezida Kagame ni umwe mu bavuze ijambo mu muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 Ikigo mpuzamahanga cy’Ubugenge (ICTP: International Centre for Theoretical Physics) kimaze gishinzwe, umuhango wabereye mu Butaliyani kuri uyu wa mbere tariki 6/10/2014.
Yagize ati “mu Rwanda dushyira ubumenyi mu igenamigambi rirambye ry’iterambere ry’igihugu cyacu kuva mu 1997 ubwo ibibazo byo gusana igihugu cyacu ari byo byari ku isonga ry’ibyatwaraga umwanya munini mu mitekerereze yacu”.
Yunzemo ati “ariko byarigaragazaga ko inzira ishoboka yo kugera ku iterambere ari ugushora mu bushobozi bw’abaturage bacu, ariko ugasanga icyo gitekerezo kitarigeze na rimwe gihabwa umwanya mu byatekerezwagaho”.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko kuba amateka y’u Rwanda ya Jenoside yari yaratumye rutakaza agaciro mu ruhando rw’isi, byasabaga ko igihugu ari cyo gifata iya mbere mu kugaruza ako gaciro.
Umukuru w’igihugu yemeje ko gushyira mu rubyiruko imitekerereze iganisha ku bumenyi byatumye rugira ubushake bwo gukora cyane, ariko akanizera ko byabagize abaturage bafite intego.
The Abdus Salam International Centre for Theoretical Physics, ikigo cyashinzwe n’abahanga babiri aribo Abdus Salam na Paolo Budinich, ni ikigo gishinzwe kwihutisha iterambere ry’ubumenyi n’ubugenge ku isi, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
ICTP yizera ko ibibazo byinshi byugarije isi cyane cyane ubukene bishobora gushira ubumenyi bubigizemo uruhare. U Rwanda rwatumiwe muri iyi nama nka kimwe mu bihugu biri kugerageza kwikura mu bukene byifashishije iterambere ry’ubumenyi.

ICTP irateganya gushinga mu Rwanda ishami ryayo rizaba rikuriye akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, Perezida Kagame akemeza ko ari ikimenyetso gikomeye ku Rwanda kuko uretse gufasha akarere kose kizagirira igihugu n’abagituye akamaro by’umwihariko.
Ati “Twiteguye gufatanya n’ibihugu byose bya Afurika y’Iburengerazuba na ICTP kugira ngo iki gikorwa kizagere ku ntego. Tubijeje ubufatanye n’ubushake bwacu bwose nk’uko tubigenza mu rugamba rwo kugana ku iterambere mu Rwanda”.
Iki kigo kandi gisanzwe gifasha abashakashatsi bo mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere mu kwihugura mu bumenyi, kugira ngo bakomeze ubushakashatsi bwabo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
umugani wa Perezida wacu iyo usubije amaso inyuma usanga ubumenyi n’ikoranabuhanga byarafashije kubaka igihugu giteye imbere kandi gisobanutse