Perezida Kagame yashyizeho batanu bagize njyanama y’umujyi wa Kigali

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kuri uyu wa gatanu tariki 16 Kanama 2019 yashyizeho batanu bagize inama njyanama y’umujyi wa Kigali, baza biyongera ku bandi batandatu baturuka mu turere dutatu tugize Kigali. Aba uko ari 11 ni bo bari butorwemo umuyobozi mushya w’umujyi wa Kigali kuri uyu wa gatandatu.

Ibiro by'umujyi wa Kigali ugiye kubona komite nyobozi nshya kuri uyu wa gatandatu
Ibiro by’umujyi wa Kigali ugiye kubona komite nyobozi nshya kuri uyu wa gatandatu

Aba bashyizweho ni Dr. Jeannette Bayisenga, Gentil Musengimana, Gilbert Muhutu, Regis Mugemanshuro na Dr. Ernest Nsabimana, bakazongerwaho batandatu baturuka mu turere dutatu tugize umujyi wa Kigali, kandi umwe muri babiri baturu muri buri karere akagomba kuba ari umugore.

Komisiyo y’Amatora yashyize hanze urutonde ruriho amazina 11 ku itike y’akarere ka Gasabo, barimo abagore batanu, hariho abakandida 15 ku itike y’akarere ka Kicukiro bagizwe n’abagabo barindwi n’ abagore umunani hakaza Nyarugenge ifitemo abakandida barindwi bagizwe n’abagabo bane n’ abagore batatu.

Aba bajyanama bose, kuri uyu wa gatandatu baritoramo komite nyobozi nshya y’umujyi wa Kigali, izawuyobora mu myaka itanu iri imbere. Iyi komite izaba yemerewe kwiyamamariza kuyobora Kigali indi manda imwe.

Komite nyobozi iri butorwe iraba igizwe n’Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, usimbura Marie Chantal Rwakazina wahawe inshingano nshya zo guhagararira u Rwanda mu bu Suwisi. Haratorwa kandi Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imiturire n’Ibikorwa remezo hamwe n’Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage, uza gusimbura Busabizwa Parfait kugeza ubu utagaragara mu bakandida. Uyu Busabizwa, ni nawe wasigiwe ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ku buryo bw’agateganyo.

Ubuyobozi mu mujyi wa Kigali, bwatangarije KT ko abagera kuri 35 ari bo bagaragaje ubushake bwo kuyobora Umujyi wa Kigali, habariwemo batanu bashyizweho nk’abajyanama biturutse ku iteka rya Perezida wa Repubulika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka