Perezida Kagame yashyizeho Abasenateri bane

Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Nzeri 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyizeho Abasenateri bane, ari bo Dr François Xavier Kalinda, Bibiane Gahamanyi Mbaye, Dr Usta Kaitesi na Solina Nyirahabimana.

Abasenateri bane bashyizweho na Perezida Paul Kagame
Abasenateri bane bashyizweho na Perezida Paul Kagame

Aba Basenateri baje bakurikira 12 baherutse gutorwa mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, babiri batowe mu mashuri makuru na za Kaminuza bya Leta n’ibyigenga ndetse na babiri batanzwe n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Dr. Francois Xavier Kalinda wari usanzwe ari Perezida wa Sena, yagiye muri Sena muri Mutarama umwaka ushize wa 2023, nyuma y’uko Dr. Iyamuremye Augustin wari kuri uwo mwanya yari yeguye kuri uwo mwanya mu Ukuboza 2022.

Dr. Francois Xavier Kalinda yari asanzwe ari Perezida wa Sena
Dr. Francois Xavier Kalinda yari asanzwe ari Perezida wa Sena

Dr. Usta Kaitesi we yagizwe Umusenateri, nyuma y’igihe gito akuwe mu mwanya wo kuyobora Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Solina Nyirahabimana, we yagizwe Umusenateri nyuma y’uko yari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe Itegeko nshinga n’andi Matego.

Dr. Usta Kayitesi wayoboye RGB
Dr. Usta Kayitesi wayoboye RGB

Bibiane Gahamanyi Mbaye, we ni Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bwa Senegal, akaba asanzwe ari Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu.

Afite ubunararibonye mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu n’iterambere, by’umwihariko, yakoze cyane mu miryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu, amasezerano mpuzamahanga y’ubucuruzi, ubuzima bw’imyororokere n’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Nyirahabimana Solina wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutabera
Nyirahabimana Solina wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera
Bibiane Gahamanyi Mbaye, yagizwe Umusenateri
Bibiane Gahamanyi Mbaye, yagizwe Umusenateri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

MURAMFASHE KUMVA UKUNTU PEREZIDA WA SENA BAMUGIZE UMUSENATERI

MUSANA Alphonse yanditse ku itariki ya: 23-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka