Perezida Kagame yashyizeho abaminisitiri batatu
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’intebe riravuga ko Perezida wa Repubulika ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, cyane cyane mu ngingo ya 116 y’ itegeko nshinga, yashyizeho abaminisitiri batatu aribo : Dr Vincent Biruta: Minisitiri w’Uburezi; Jean Philibert Nsengimana : Minisitiri w’Urubyiruko na Mitali Protais : Minisitiri w’Umuco na Siporo.
Dr Vincent Biruta wahoze ari perezida wa sena muri manda ishize, agiye ku mwanya wa minisitiri w’uburezi awusimburaho Pierre Damien Habumuremyi wabaye minisitiri w’intebe.
Mitali Protais yagizwe minisitiri w’umuco na siporo. Iyi minisiteri itarahuzwa n’iy’urubyiruko yayoborwaga na Joseph Habineza ubu uhagarariye u Rwanda muri Nigeria.
Jean Philibert Nsengimana wagizwe minisitiri w’urubyiruko yigeze kuba umuyobozi w’umuryango utegamiye kuri Leta witwa Voxiva.
Minisiteri y’urubyiruko yari yarahujwe n’iy’umuco na siporo. Mbere y’uko izi minisiteri zihuzwa, minisiteri y’urubyiruko yayoborwaga na Mitali Protais ubu wabaye minisitiri w’umuco na siporo.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
kabisa prezida wacu mukundira ko yabonye ko urubyiruko rukunda umuyobozi w’umujene kandi wibona mu rubyiruko kuko ndabona minisitiri JP Nsengimana ari umusore kandi twizeye ko nawe azadufata kandi azatwibonamo nka Ambassador Habineza joe , turamwakiriye mu rubyiruko.
Mwaduhaye profile ya minisitiri JP Nsengimana? Ndibaza ko abantu benshi batamuzi, kandi bakeneye kumumenya. Thank you
@ Jean Noel Mugabo
Ko mbona ibintu wabicuritse cyane. Ntabwo Mitali yayoboye Ministeri ya Sport n’Umuco ahubwo yayoboye Ministeri y’Urubyiruko. naho Joseph Habineza yayoboraga Ministeri y’Umuco na Sport. Rwose kosora inkuru