Perezida Kagame yashyizeho abajyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho abajyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, barimo Dusengiyumva Samuel wari usanzwe ari Umuyobozi w’uyu Mujyi.

Perezida Kagame yashyizeho abajyanama mu Nama Njyanama y'Umujyi wa Kigali
Perezida Kagame yashyizeho abajyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa 21 Kanama 2024, ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, rigaragaza abajyanama batandatu (6) bashyizwe mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali.

Iri ritangiza rigira riti: ”None kuwa 21 Kanama 2024, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abajyanama mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali bakurikira: Bwana Fulgence Dusabimana, Bwana Samuel Dusengiyumva, Madamu Flavia Gwiza, Bwana Christian Mugenzi Kajeneri, Madamu Marie Grace Nishimwe na Bwana Jack Ngarambe.”

Aba bajyanama bashyizweho mu gihe hari gutegurwa amatora y’abandi bahagariye uturere mu Nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, yari ateganyijwe kuwa 16 Kanama 2024, aza gusubikwa.

Samuel Dusengiyumva wari usanzwe ari Meya yongeye kugirwa Umujyanama mu mujyi wa Kigali
Samuel Dusengiyumva wari usanzwe ari Meya yongeye kugirwa Umujyanama mu mujyi wa Kigali

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yasobanuyeko impamvu aya matora yasubitswe ari uko Abajyanama bashyirwaho na Perezida wa Repubulika batari bagashyizweho, ariko azaba bamaze kuboneka.

Fulgence Dusabimana, uri imbere muri aba bajyanama, yari asanzwe ari Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwa Remezo.

Tariki 12 Kamena 2024, nibwo itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe ryemeje ko Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Fulgence Dusabimana, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwa Remezo.

Fulgence Dusabimana
Fulgence Dusabimana

Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ubusanzwe igizwe n’Abajyanama 11, barimo batandatu (6), batorwa mu Turere dutatu (3) tugize uyu Mujyi, hamwe na 5 bagenwa na Perezida wa Repubulika.

Aba bajyanama bagira manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe gusa, ariko ntibashobora kurenza manda ebyiri zikurikirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka