Perezida Kagame yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rw’inkingo

Perezida Paul Kagame hamwe n’abanyacyubahiro batandukanye bitabiriye inama ya CHOGM, kuri uyu wa Kane tari 23 Kamena 2022, bashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa uruganda rw’inkingo, i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Muri icyo gikorwa, Perezida Kagame yari kumwe na Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, Perezida Irfaan Ali wa Guyana, umuyobozi mukuru wa BioNTech, Uğur Şahin, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Senegal, Aïssata Tall Sall. Ni igikorwa kigezweho ku bufatanye n’ikigo cya BioNTech cyo mu Budage.

Muri Werurwe uyu mwaka, nibwo Perezida Kagame yatambagijwe ikigo cya BioNTech ari kumwe n’Umuyobozi wacyo, ndetse baganira ku gutangiza gahunda yo gukorera mu Rwanda inkingo za Covid-19, malariya n’iz’igituntu.

Umushinga wa BioNTech wo gukorera inkingo mu Rwanda ni intambwe ishimishije, igamije gutuma habaho uburinganire mu by’inkingo.

Uru ruganda ni rwuzura, ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora inkingo miliyonzi 50 ku mwaka, kuko ruzaba rufite imbaraga, dore ko ari rwo rwa mbere ku mugabane wa Afurika muri gahunda yiswe ‘Vaccine Equity for Africa’, aho ibihugu bya Afurika bikeneye kwihaza mu inkingo, mu guharanira ubufatanye bw’ibihugu bigize uyu mugabane, ku ntego yo gukora inkingo 60% zikorerwa muri Afurika.

Perezida Kagame ubwo yitabiraga uyu muhango kuri uyu wa Kane, yagize ati “Uyu muhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahubakwa uruganda, ni intambwe ikomeye itewe mu kugera ku buringanire bw’ inkingo muri Afurika. U Rwanda rurateganya kubakira kuri iri shoramari rushyiraho ingamba zikurura abandi banyenganda n’abahanga udushya.”

Amasezerano u Rwanda rwasinye y’i Paris mu Bufaransa yo muri 2015, agamije kurengera ibidukikije, ari mu byatumye u Rwanda rutoranywa kugira ngo uru ruganda rwubakwe mu Rwanda.
Ni amasezerano agamije kubungabunga ibidukikije hashyirwa imbere kutangiza ikirere, bityo uru ruganda rugiye kubakwa mu Rwanda, rukaba ruzakoresha amashanyarazi mu rwego rwo kwirinda ibyahumanya ikirere.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rushyigikiye ukwiyemeza kw’Ikigo BioNTech cyateguye ikoranabuhanga rigezweho ry’urwo ruganda, ruzakoresha ingufu zitangiza ibidukikije ruzaba rwuzuye i Kigali, bitarenze mu mpera z’uyu mwaka.

Ati “Tuzakorana bya hafi kugira ngo ibyo bigerweho. Ubu butaka ni bwo bwahariwe gukorerwaho imiti n’inkingo. U Rwanda ruzakorana n’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (IFC) n’abandi bafatanyabikorwa barimo Banki y’Ishoramari y’i Burayi (EIB), mu gutegura gahunda yo guteza imbere uru rwego.”

Uğur Şahin yavuze ko nta gushidikanya ko byari bikwiye kubona inkingo n’indi miti yifashishwa mu buvuzi butandukanye, bigenewe Abanyafurika kandi bikorewe ku mugabane wabo.
Ati “Icyo ni na cyo gitekerezo cy’ingenzi kigenga amahame yacu agenga imikorere y’inkingo n’imiti. Umuhango w’uyu munsi utangiye indi ntambwe igana ku iterambere.”

U Rwanda, Senegal na Ghana ni byo bihugu byateguriwe guhabwa iryo koranabuhanga rigezweho rizagezwa ku mugabane w’Afurika, riteranyijwe mu buryo bwa kontineri (BioNTainers), bigatwara igihe gito cyo kuzitunganyiriza ahabugenewe no gutangira kuzibyaza umusaruro.

Afurika isanzwe igaragara nk’umugabane uri inyuma mu bikorwa by’iterambere, cyane cyane mu gukora inkingo nk’uko byagaragajwe n’icyorezo cya Covid 19, aho inkingo zose zakorerwaga hanze ya Afurika, bityo bikadindiza gahunda yo gukingira abaturage.

BioNTech ni uruganda rwo mu Budage rusanzwe ruzobereye mu gukora imiti muri rusange, rukayohereza mu bihugu bitandukanye, ibi bikaba inyungu ikomeye ku Rwanda kuba ruje gufungura ishami mu gihugu, aho ni rwuzura ruzajya rutanga umusanzu rusaranganya imiti kuri uyu mugabane, gutanga imirimo ku bantu bagera ku 100 mu byo gukora inkingo n’ibindi.

Kugeza kuri uyu munsi imibare y’abamaze guhitanwa n’icyorezo Covid 19 kuva cyagera muri Afurika, bagera ku 255,000 naho abanduye bakagera kuri 12,258,000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka