Perezida Kagame yashyize avuga "YEGO"

Perezida Kagame, mu ijambo risoza 2015, yemeye gukomeza kuyobora u Rwanda ariko ahakanira abifuza ko ayobora ubuziraherezo.

Muri iryo jambo rye ryifurizaga Abanyarwanda umwaka w’ibyiza n’iterambere wa 2016, yibukije ko umwaka wa 2015 wabayemo byinshi kandi byagiriye Abanyarwanda akamaro.

Perezida Kagame yatanze impano y'ubunani avuga "YEGO" ishimangira ibyavuye muri Referandumu.
Perezida Kagame yatanze impano y’ubunani avuga "YEGO" ishimangira ibyavuye muri Referandumu.

Yagaragaje ko ibyo byose byarushijeho kunga ubumwe bw’Abanyarwanda mu kubaka igihugu cyabo. Yagize ati "Ubumwe bw’Abanyarwanda burakomeye, ntibujegajega kandi umurimo wo kubaka igihugu urihuta."

Yakomeje avuga ko ari yo mpamvu Abanyarwanda bahisemo kuvugurura Itegeko Nshinga binyuze mu referandumu bahitamo ahazaza bifuriza u Rwanda.

Yagize ati "Mwansabye kuzakomeza kuyobora igihugu nyuma ya 2017. Nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye nta kuntu ntabyemera."

Perezida Kagame ariko yagaragaje ko atifuza kuyobora igihugu ubuziraherezo nk’uko hari ababimusabaga. Ati "Nizere ko bitari ugushaka umuyobozi uzakomeza kuyobora igihugu ubuziraherezo, kandi nanjye si ko mbyifuza."

Aha ni ho yahereye avuga ko bitari cyera cyane inshingano z’umwanya wa Perezida zizagera ubwo zihererekanywa ku buryo bizagira akamaro n’impamvu, ngo "bireze kuba urugero gusa byaba ku Banyarwanda cyangwa no ku bandi".

Perezida Kagame yifuje kandi ko Abanyarwanda bakomeza inzira batangiye yo guhindura igihugu cyabo, avuga ko Abanyarwanda bafite icyizere cy’ejo hazaza kandi bishimira inzira bahisemo.

Yakomeje avuga ko ibyo bikwiye guha inshuti z’u Rwanda n’abafatanyabikorwa barwo icyizere kandi ko n’abanenga u Rwanda, byaba biturutse ku kutarwumva neza cyangwa kudashaka kumva na byo ngo bishobora kuba intangiriro y’ibiganiro bituma bose bumvikana.

Yagize ati "Nidukomeza gufatanya tugakomeza inzira turimo ntacyatubuza kugera ku ntego yacu."

Perezida Kagame akaba yoseje ijambo rye risoza umwaka wa 2015 yifuriza Abanyarwanda bose, mu izina rye n’iry’umuryango we, umwaka mushya muhire wa 2016.

K2D

Ibitekerezo   ( 10 )

Turamwishimiye Nakomerezaho

Nteziryayo Egide yanditse ku itariki ya: 3-01-2017  →  Musubize

Turamwishimiye Nakomeze Atuyobone Nibishoboka Bizabe Ubuzira Herezo

Nteziryayo Egide yanditse ku itariki ya: 3-01-2017  →  Musubize

Uwo Munyamakuru Yancanze Perezident Turamwishimiye Nakomeze Atuyobore Nibinashoboka Azatuyobore Uzira Herezo Akomeze Aduhe Idyoterambere

Nteziryayo Egide yanditse ku itariki ya: 3-01-2017  →  Musubize

Nange Ibyuwo Munyamakuru Byancanze Akosore, Turamushigikiye Nakomeze Kutuyobora Akomeze Atugezeho Iryo Terambere

Nteziryayo Egide yanditse ku itariki ya: 3-01-2017  →  Musubize

Uyu munyamakuru ntago azi umwaka dusoje nuwo tugiye gutangira ko mbona we akiri muri 2015 ngo president yifurije abanyarwanda umwaka mwiza wa 2016. Ubunyamwuga.com

Kasuku yanditse ku itariki ya: 1-01-2017  →  Musubize

YEGO ya H.E turayishimiye kandi kandi natwe muguhuza imbaraga nk’Abanyarwanda tuzakomeze kumufasha tutizigamye gushyira mu bikorwa Gahunda nziza zubaka Igihugu cyacu k’uko ari twe zigiraho ingaruka nziza zihindura kandi ziteza imbere imibereho yacu.

Eugene NIZEYIMANA yanditse ku itariki ya: 1-01-2017  →  Musubize

turamushigikiye

Ndayishimye yanditse ku itariki ya: 5-01-2016  →  Musubize

dushakako yonjyera school 12 neniza basic nkumusaza murakoze kwemeza igitecyerezo

friend yanditse ku itariki ya: 1-01-2016  →  Musubize

Turabyishimiye Cyane Kumusaza Yongera Kutuyobora!

Theophile yanditse ku itariki ya: 1-01-2016  →  Musubize

yoooo, iryo shuli niryaguke rikomeze ritwihere ubumenyi.

uwambaj simeon yanditse ku itariki ya: 1-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka