Perezida Kagame yashimye ubutwari bw’abatanze ubuzima babohora igihugu

Perezida Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda batanze ubuzima kugira ngo urugamba rwo kubohora u Rwanda rugere ku ntsinzi, abizeza ko ubuzima bwabo butagendeye ubusa.

Perezida Kagame yashimiye abatanze ubuzima bwabo mu kubohora u Rwanda, kuri uyu munsi hibukwaho ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga
Perezida Kagame yashimiye abatanze ubuzima bwabo mu kubohora u Rwanda, kuri uyu munsi hibukwaho ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga

Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ufatwa nk’umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda, kuko ari wo munsi ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zafashe iya mbere zigatangira urugamba rwo kubohora igihugu.

Mbere y’aho, kuva mu 1959 kugera ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, benshi mu Banyarwanda bagiye bameneshwa, bahunga igihugu abandi baricwa. Abasigaye nabo ntibagize amahoro, kuko batotezwaga bazira ubwoko cyangwa aho bakomokamo.

Perezida Kagame, by’umwihariko nk’umwe mu bari bayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, yibukije abakiri bato ko u Rwanda bishimiye barukesha abatanze ubuzima bwabo.

Yagize ati "Mu myaka 27 ishize, umunsi nk’uyu wahinduye Abanyarwanda n’igihugu mu buryo budasanzwe. Abatanze ibyabo byose kugira ngo bigerweho mwarakoze. Ntituzatuma (ibyo mwatanze) biba impfabusa. Rubyiruko rw’u Rwanda abakobwa n’abahungu mubyumve namwe mushyireho akanyu. Mu byubahiro byanyu."

Perezida Kagame yagarutse ku rubyiruko yibutsa ko nta rwitwazo bafite rwo kudakorera igihugu, kuko n’abatangije urwo rugamba bari bakiri urubyiruko.

Urugamba rwatangijwe kuri iyi tariki rwamaze imyaka igera kuri ine rusozwa no guhagarika Leta yari iriho, ari yo yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nyuma y’icyo gihe u Rwanda rwatangiye kwiyubaka, n’ubwo benshi barimo umuryango mpuzamahanga bataruhaga amahirwe, kuri ubu rukaba ruri mu bihugu byubashywe muri Afurika no ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nkurubyiruko Twishimiye urwanda rwanone kdi nukuri dushimiye ingabo za RPFzitanze zigatanga ubuzima kubwigihugu cyacu nkabanyarwanda Mwatubereye urujyero rwiza Natwe tuzagukorere Rwanda ntituzateshuka kumurange mwiza wurukundo mwadutoje RPF OYEEEEEEEEE

BIZIMANA Eugene yanditse ku itariki ya: 2-10-2017  →  Musubize

nibyiza cyane, tuzabikora

MOISE yanditse ku itariki ya: 2-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka