Perezida Kagame yashimiye Senateri Inhofe wa Amerika ku bucuti yagaragarije u Rwanda

Perezida Kagame yashimiye Senateri Jim Inhofe wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, ku bucuti bwe n’ibihugu bya Afurika by’umwihariko u Rwanda, amushimira uruhare yagize mu gushimangira umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu.

Minisitiri Biruta na Amb. Mukantabana bashyikiriza impano Senateri Jim Inhofe
Minisitiri Biruta na Amb. Mukantabana bashyikiriza impano Senateri Jim Inhofe

Tariki 15 Nzeri 2022, u Rwanda rwateguye umusangiro (breakfast) kuri U.S Capitol muri Washington D.C, mu rwego rwo gushimira Jim Inhofe akazi yakoze n’ubucuti bwe n’ibihugu by’Afurika, ndetse n’u Rwanda by’umwihariko.

Ubutumwa Perezida Kagame yatanze abunyujije muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, iherereye i Washington D.C, Perezida Kagame yavuze ko gukunda u Rwanda kwa Inhofe biri mu byakomeje kongera no gukomeza umubano uri hagati y’u Rwanda na Amerika.

Yagize ati “Twakubonye ushishikajwe no kumenya ndetse no gusobanukirwa u Rwanda n’ibindi bihugu by’Afurika. Twanakubonye usobanurira bagenzi bawe agaciro k’ibihugu by’Afurika nk’u Rwanda, gakwiye kwitabwaho mu bufatanye n’ibindi bihugu”.

Ati “Werekanye ko umubano na Leta zunze Ubumwe za Amerika ufite inyungu ku baturage b’ibihugu byombi, ukanagira uruhare ku mutekano uhamye ndetse n’ubukungu bukomeye”.

Senateri Inhofe ageza ijambo ku bitabiriye uwo musangiro
Senateri Inhofe ageza ijambo ku bitabiriye uwo musangiro

Senateri Inhofe yavuze ko yishimiye cyane uko yakirwaga neza, igihe cyose yabaga aje mu Rwanda.Yavuze ku nshuro ye ya mbere asura u Rwanda, aho Perezida Kagame yemeye guhura nabo nyuma ya saa sita z’ijoro.

Yagize ati “Nyuma ya saa sita z’ijoro, yemeye guhura natwe, kandi uhereye ubwo, yakunze guhura natwe, kandi twagize amahirwe yo kugira ibintu bitandukanye dukorana.”

Misitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga, Dr. Vincent Biruta, ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mukantabana Mathilde, bashyikirije impano Senateri Inhofe.

Dr Vincent Biruta, asobanura icyo iyo mpano y’igihangano cy’ubugeni cyakorewe mu Rwanda ‘Made in Rwanda’ ivuze, yagize ati “Ingabo n’imyambi biri kuri iki gihangano, bisobanura kuba witeguye kurinda no kurwanira igihugu cyawe. Ukwezi n’imirasire bisobanura imbaraga n’ubushishozi. Kuba byose biri hamwe kuri iki gihangano, bisobanura Ubumwe”.

Minisitiri Dr Vincent Biruta
Minisitiri Dr Vincent Biruta

Dr. Biruta nawe yaboneyeho umwanya wo gushimira uwo munyapolitiki ukomoka muri Leta ya Oklahoma, uri mu Basenateri bamaze igihe bakorera Leta zunze ubumwe za Amerika.

Yagize ati “Igihe cyose ntekereje Inhofe, ntekereza umugabo wuje ubupfura, ufatwa nk’uhagarariye umubano hagati ya Afurika na Leta zunze Ubumwe za Amerika. Ntekereza kandi umugabo wahariye ubuzima bwe gukorera rubanda, kandi akabikorana ubunyangamugayo n’ubwitange no kudacika intege”.

Senateri Inhofe yatangaje ko azajya mu kiruhuko cy’izabukuru guhera ku itariki 3 Mutarama 2023, nyuma y’imyaka 35 muri Kongere ya Leta zunze Ubumwe za Amerika, ahagarariye Leta ya Oklahoma, ndetse akazaba amaze imyaka isaga 50 mu bya politiki. Senateri Inhofe na we yafashe umwanya muri ‘breakfast’ yateguwe ku bwe, arashima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka