Perezida Kagame yashimiye Mahmoud Ali Youssouf watorewe kuyobora AUC
Perezida Kagame yashimiye umuyobozi mushya wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AUC), Mahmoud Ali Youssouf, ku bw’intsinzi yegukanye.

Yashimiye kandi Selma Malika Haddadi watowe nk’Umuyobozi Wungirije w’iyo Komisiyo, abifuriza amahirwe masa mu nshingano nshya.
Perezida Kagame yashimiye na Moussa Faki Mahamat, umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe ucyuye igihe, amushimira uburyo yaharaniye ubumwe bwa Afurika, amahoro n’iterambere.
Aba bayobozi bombi batowe tariki 15 Gashyantare 2025 mu Nama y’Inteko Rusange isanzwe ya 38 y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yateraniye i Addis Ababa muri Ethiopia.
Muri aya matora, Raila Odinga wo muri Kenya ni umwe mu bahatanaga anahabwa amahirwe, ariko ahigikwa na Mahmoud Ali Youssouf wo muri Djibouti.
Ohereza igitekerezo
|