Perezida Kagame yashimiye Liz Truss, watorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiye Liz Truss watorewe kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, amwizeza gukomeza gushimangira umubano w’u Rwanda n’icyo gihugu.

Liz Truss, Minisitiri w'Intebe mushya w'u Bwongereza
Liz Truss, Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza

Perezida Kagame, yifurije intsinzi Madamu Truss, mu butumwa yashyize kuri Twitter, kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022.

Yagize ati “Ndashimira [Liz Truss], ku bw’intsinzi yawe mu matora yo kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza. Twiteguye kurushaho gushimangira umubano usanzwe uri hagati y’u Bwongereza n’u Rwanda kandi tubifurije ihirwe”.

Ishyaka ry’abaharanira impinduka (Conservative) mu Bwongereza, ku wa mbere tariki 05 Nzeri 2022 nibwo ryatoye Liz Truss nk’umuyobozi waryo, asimbuye Boris Johnson, bituma agomba no kuba Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu.

Liz Truss w’imyaka 47 yatsinze Rishi Sunak bari bahanganye ku majwi 81,326 mu gihe Sunak yagize amajwi 60,399. Iyi ntsinzi ije nyuma y’ibyumweru byinshi aba bombi bahataniye uyu mwanya.

Biteganyijwe ko Umwamikazi Elizabeth II yakirira Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza I Balmoral, umuhango uteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022.

Umwamikazi arakira Boris Johnson amushyikirize ubwegure bwe, hanyuma yakire Liz Truss nk’Umuyobozi mushya w’ishyaka ry’aba-Conservateri, ari na we Minisitiri w’Intebe mushya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka