Perezida Kagame yashimiye John Dramani Mahama watorewe kuyobora Ghana

Perezida Paul Kagame yashimiye John Dramani Mahama, uherutse kongera gutorerwa kuyobora Ghana mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko ibihugu byombi bisangiye ubushake bwo gutera imbere kandi ko u Rwanda ruzakomeza gufanya na Ghana mu kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi no guteza imbere icyerekezo cya Afurika.

John Mahama w’ishyaka National Democratic Congress (NDC) wigeze koyobora Ghana, yatorewe kongera kuyobora iki gihugu, ahigitse Mahamudu Bawumia wari usanzwe ari Visi Perezida.

John Mahama yatangajwe ko yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Ghana tariki 8 Ukuboza 2024. Si ubwa mbere uyu mugabo ayobora Ghana kuko yabaye Perezida w’icyo gihugu kuva mu 2012 kugeza mu 2017.

Mahama yagize amajwi 57,4% mu gihe Mahamudu Bawumia w’Ishyaka New Patriotic Party ryari riri ku butegetsi, yagize amajwi 41,4% nk’uko byatangajwe na Komisiyo y’amatora muri icyo gihugu.

John Mahama yasimbuye ku butegetsi Nana Akufo-Addo w’ishyaka New Patriotic Party (NPP) wabugiyeho mu 2017.

John Dramani Mahama yongeye gutorerwa kuyobora Ghana nyuma yo kwiyamamaza inshuro ebyiri agatsindwa
John Dramani Mahama yongeye gutorerwa kuyobora Ghana nyuma yo kwiyamamaza inshuro ebyiri agatsindwa

Kuva John Mahama yava ku butegetsi ni ubwa gatatu yari yongeye guhatanira kubugarukaho, gusa mu nshuro ebyiri zabanje ntiyahiriwe.

John Mahama yavuze ko mu byo ashyize imbere harimo kongera kuzamura ubukungu bwa Ghana no kurwanya ruswa igaragara mu nzego zitandukanye z’iki gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka