Perezida Kagame yashimiye inshuti n’umuryango bamwifurije isabukuru nziza

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimiye abantu batandukanye bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, ashimira by’umwihariko inshuti n’abo mu muryango we batumye isabukuru igenda neza.

Ku wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, nibwo Perezida Kagame yizihije isabukuru y’imyaka 64 y’amavuko. Abantu batandukanye babinyujije cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga banditse ubutumwa bumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko, benshi bagaragaza ko bishimira kuba bamufite nk’umuyobozi w’u Rwanda, bamushimira uruhare rwe rukomeye mu iterambere ry’Igihugu.

Umukuru w’Igihugu yashimiye abantu bose bamweretse urukundo bamufitiye ku munsi we w’amavuko, abashimira kuba bahora bamwereka urukundo uko imyaka ihora ikurikirana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

President wacu tumwifurije kuramba.Nibe umuntu atasazaga.Abazungu bashatse umuti w’ubusaza,kugeza n’ubu barawubuze.Bizageza ryali?Nanjye nk’umukristu,nemera ko abirinda gukora ibyo imana itubuza bazazuka ku munsi wa nyuma,bagahabwa ubuzima bw’iteka,ubwo umuntu atazongera gusaza nkuko ijambo ryayo rivuga.

ruremesha yanditse ku itariki ya: 24-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka