Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame

Kuri uyu wa 23 Ukwakira 2021, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yujuje imyaka 64 y’amavuko.

Perezida Kagame yavutse ku itariki 23 Ukwakira 1957. Nyuma yo kugira uruhare rukomeye mu kubohora igihugu cya Uganda yabagamo nk’impunzi, yabaye ku ruhembe rw’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zabohoje u Rwanda zigahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ni umugabo uzwiho gukunda abaturage abereye umuyobozi, ndetse akanakangurira abo bafatanya kuyobora Igihugu, guhora bashyira imbere inyungu z’abaturage mbere y’ibindi.

Umuryango mugari wa Kigali Today ukaba umwifuriza isabukukuru nziza y’amavuko ndetse ukanamwifuriza kurama no kuramba.

Dore uko abantu batandukanye bamwifurije isabukuru:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

I wish H E PAUL KAGAME Happy Birthday.

Nduwayezu augustin yanditse ku itariki ya: 24-10-2021  →  Musubize

Nibe umuntu yamaraga nibuze imyaka 200.Abenshi bapfa hagati ya 60-70.Ni bacye bagera kuli 80.Kagame,adufitiye akamaro kanini.Arakora cyane.Nya numva bamwe bavuga ngo umunsi w’umuntu uba waranditswe akimara kuvuga.Gusa ibyo sibyo.
Ni ikinyoma.Icyo nemera nuko abantu beza birinda gukora ibyo ima na itubuza bazazuka ku munsi wa nyuma.

bagabo yanditse ku itariki ya: 23-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka