Perezida Kagame yashimiye abarimo Infantino uyobora FIFA
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimiye Perezida wa FIFA n’abakuru b’Ibihugu birimo u Burusiya, u Buhinde, Hungary, Mauritania na Singapore bamwifurije ishya n’ihirwe mu nshingano zo gukomeza kuyobora u Rwanda aherutse gutorerwa.
Mu butumwa yanyujije kuri rubuga rwe rwa X umukuru w’Igihugu yagize ati “Twizeye kwagura ubufatanye bufite intego zihuriweho.”
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame na Madam Jeannette Kagame bitabira ibirori byo gutangiza imikino Olempike irimo kubera mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa aho bageze ku wa 25 Nyakanga 2024, ndetse anitabira inama yiga ku ruhare rw’imikino mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye.
Ni inama yayobowe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ari kumwe na Remy Rioux umuyobozi w’Ikigega cy’u Bufaransa gishinzwe Iterambere, ikaba yari yitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, abayobozi b’Imiryango Mpuzamahanga, abahagarariye imikino itandukanye n’abandi.
Muri iyo nama Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yasabye Ibihugu byo ku mugabane wa Amerika y’Epfo na Afurika guteza imbere ibikorwa remezo byakira ibikorwa binini by’imikino n’imyidagaduro, yifashisha urugero rwa Perezida Kagame wabishoboye.
Mu myaka itanu ishize u Rwanda rwabashije kuzuza ibikorwa remezo by’indashyikirwa birimo BK Arena ishobora kwakira abantu barenga ibihumbi icumi, hamwe na Stade Amahoro iri ku rwego rwo kuba yakwakira umukino wanyuma w’igikombe cy’Isi, kuko ishobora kwakira abarenga ibihumbi 45.
Ohereza igitekerezo
|