Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rudafasha M23
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, atangaza ko nta ruhare na rumwe u Rwanda rufite mu ntambara zikunze kuba muri Kongo ngo ahubwo ibyo bibazo biterwa n’umuryango mpuzamahanga (international community) utumva ngo inashake igisubizo cy’ibyo bibazo.
Tariki 23/07/2012 ubwo yafunguraga ku mugaragaro ishuri rikuru ryigisha aba-officiers bakuru b’ingabo z’u Rwanda (RDF Senior Command and Staff College) riri i Nyakinama mu karere ka Musanze, Prezida Paul Kagame yavuze ko kominote mpuzamahanga ariyo iteza ibibazo bibera muri kongo kuko idashaka kumva.
Yabisobanuye muri aya magambo: “…ntibumva. Tuzi neza ibibazo byacu. Tuzi neza iki kibazo cyo muri aka karere. Dufite ubushake bwo kuba twabona igisubizo ariko baraza bakajya mu bintu byose maze byadogera bakaza kugushinja ko ari wowe nyirabayazana n’ubwo ari bo baba bateje icyo kibazo”.
Perezida Paul Kagame akomeza avuga ko ubwo yamenyaga ko M23 yatangije intambara muri Kongo, muri Kivu y’amajyaruguru, yahamagaye Perezida wa Kongo, Joseph Kabila amubaza niba ibiri kuba mu gihugu cye abizi kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo.
Nyuma u Rwanda na Kongo basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kugarura umutekano muri Kongo mu nama yahuje ba Minisitiri b’ingabo z’ibihugu byombi, yabereye i Rubavu tariki 12/05/2012.

Abayobozi ba Leta ya Kongo ndetse n’abahagarariye imitwe irwanya iyo Leta bari batumiwe muri iyo nama batangaje ko nibasubira iwabo bazahita bakemura icyo kibazo nyamara basubiyeyo bakoze ibitandukanye n’ibyo bemeye ahubwo imirwano irakomeza; nk’uko Perezida Paul Kagame yabitangaje.
Kuva icyo gihe intambara yo muri Kongo yakajije umurego maze amahanga na Kongo batangira kubeshyera u Rwanda ko arirwo rufasha inyeshyamba za M23. Perezida Paul Kagame yongeraho ko nta mpamvu yatuma u Rwanda rufasha izo nyeshyamba.
Agira ati “intwaro zose izo nyeshyamba zifite ni izabo (kominote mpuzamahanga). Zituruka mu bihugu byabo. Nta n’ubwo tubaha isasu na rimwe. Ntabwo dufasha izo nyeshyamba. Iyo tuba twarazifashije mba ndi hano mbibabwira kuko twari kuba twarabikoze kubera impamvu”.
Umukuru w’igihugu yasobanuye ko ahubwo u Rwanda rwagerageje kubuza intambara iterwa n’izo nyeshyamba kuba, aho rwagiriye inama Leta ya Kongo ndetse na kominote mpuzamahanga nyamara ntibabiha agaciro.
Perezida Kagame aratangaza ibi mu gihe umuryango mpuzamahanga ushinja u Rwanda gufasha imitwe y’inyeshyamba irwanya Leta ya Kongo (DRC) irimo na M23. Ibi byatumye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, guhera tariki 22/07/2012, zikuraho imfashanyo y’amadorali ibihumbi 200 (agera kuri miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda) zageneraga igisirikare cy’u Rwanda.
Perezida Kagame yemeza ko raporo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 ibeshya kandi kuba Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zarahagaritse imfashanyo y’amadorali ibihumbi 200 yahaga igisirikare cy’u Rwanda (RDF) hagendewe kuri iyo raporo ntacyo bivuze kuko RDF izakomeza gukora.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|