Perezida Kagame yasezeye kuri ba Ambasaderi Antoine Anfré na Hazza Mohammed
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 14 Nyakanga 2025, muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Amb. Antoine Anfré, Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ucyuye igihe, na Amb. Hazza Mohammed Falah Kharsan AlQahtani, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda ucyuye igihe, mu rwego rwo kubasezeraho kuko basoje inshingano zabo.

Amb. Antoine Anfré yari amaze imyaka 4 ahagarariye u Bufaransa mu Rwanda, kuko yatangiye izo nshingano tariki ya 12 Kamena 2021, nyuma y’imyaka itandatu icyo gihugu kidahagarariwe mu Rwanda, kubera umubano w’ibihugu byombi wigeze kuzamo agatotsi mu 2015.
Amb. Hazza Mohammed Falah Kharsan AlQahtani, we yari amaze imyaka irindwi ahagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda, kuko yatangiye izo nshingano tariki 2 Kamena 2018.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|