Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwanga gusuzugurwa, bakishakamo ibisubizo

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri biga muri za kaminuza n’amashuri makuru byo mu Rwanda no mu bihugu bituranyi, kwiga ibibashoboza kwibeshaho, badategereje inkunga y’ahandi, ifatwa nk’intandaro yo gusuzugurwa kw’Abanyafurika.

Umukuru w’igihugu yabibasabye kuri uyu wa gatanu tariki 19/10/2012, ubwo yatangizaga igikorwa cyabaye ngarukamwaka cyiswe “Meet the President”, cyo guhura n’urubyiruko bakaganira ku ngingo zirebana n’ubuzima bw’igihugu muri rusange.

Perezida Kagame yakira ibibazo by'abanyeshuri.
Perezida Kagame yakira ibibazo by’abanyeshuri.

Perezida Kagame yagize ati: “Niba wicaye utegereje ibyo abandi baguha, uzategereza ubuziraherezo. Ikindi ni uko uwigize agatebo ayora ivu”, akaba yabivuze ubwo yasobanuraga insanganyamatsiko y’uyu mwaka yiswe “kubaka umurage wo kwishakamo ibisubizo”.

Abanyafurika bagomba guhaguruka bakivuganira, bakanikorera kuko utabikoze “agereranywa n’indogobe, aho kuba utwara iyo ndogobe”; nk’uko Umukuru w’igihugu yasabye urubyiruko rwiga guhuza imvugo n’ibikorwa.

Abanyeshuri bahuye na Perezida Kagame mu nama yiswe”meet the President”.
Abanyeshuri bahuye na Perezida Kagame mu nama yiswe”meet the President”.

Abanyeshuri baturutse mu bigo by’amashuri makuru na za kaminuza zitandukanye, bagiye bagaragariza umukuru w’igihugu impungenge zishingiye ku kutabona imirimo iyo barangije amashuri, abasubiza ko icyabahuje nawe ari ibyo bibazo nawe asaba abaturage gukemura, bashingiye ku guhera kuri bike bafite.

Ikibazo cy’intambara ibera mu burasirazuba bwa Kongo nacyo cyagarutsweho muri iyi nsanganyamatsiko ijyanye no kwishakamo ibisubizo, aho Perezida Kagame yavuze ko iyo ntambara iterwa no kutamenya kwikemurira ibibazo kw’abanyagihugu ba Kongo, ahubwo bakabigereka ku Rwanda.

Umunyeshuri abaza Perezida Kagame ikibazo.
Umunyeshuri abaza Perezida Kagame ikibazo.

Ati: “Ibi ni nabyo bigaragara ku muryango mpuzamahanga ukomeje kugereka amakosa ku Rwanda, kandi uzi neza ko rutigeze rugira uruhare mu gushyira abaturage bavuga ikinyarwanda muri Kongo”.

Umukuru w’igihugu yanagarutse ku ntsinzi u Rwanda rwegukanye mu muryango w’abibumbye kuri uyu wa kane tariki 18/10/2012, yo kuba umwe mu banyamuryango b’akanama gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi, aho yavuze ko u Rwanda rubonye uwo mwana ruwukwiye.

Abanyeshuri bashimishijwe cyane n'ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame.
Abanyeshuri bashimishijwe cyane n’ibiganiro bagiranye na Perezida Kagame.

“Meet the President” ibaye ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka, yitabiriwe n’urubyiruko 2,500 rwaturutse mu bigo 32 byo mu Rwanda no hanze y’u Rwanda mu Burundi, Sudani y’epfo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Guhura na Perezida wa Repubukika kw’abanyeshuri cyangwa se urubyuruko muri rusange, byemejwe ko bigiye kuba igikorwa ngarukamwaka.

Ikiganiro "Meet the President" cyabereye muri stade ntoya i Remera mu mujyi wa Kigali.
Ikiganiro "Meet the President" cyabereye muri stade ntoya i Remera mu mujyi wa Kigali.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 2 )

meeting the president is a wake up voice to rwandan to graduate from dependent citizens to dependable and responsible people, we should not continue to wait for tomorrow to be responsible (kuba rwanda rwejo gusa ni ukwikuraho ubushobozi), it is now or never. thanks H.E

stanley yanditse ku itariki ya: 21-10-2012  →  Musubize

IKIGIKORWA CYOGUHURA NAPRESIDENT NICYIZA NICYO KIRANGA KWEGEREZA UBUYOBOZI ABATURAGE MAZE TUKAMWIYUMAMO

PATIENT yanditse ku itariki ya: 20-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka