Perezida Kagame yasabye urubyiruko guteza imbere Afurika

Mu birori byo kwizihiza imyaka 20 Umuryango Giants of Africa umaze ushinzwe byabaye ku mugoroba tariki ya 13 Kanama 2023, Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko guteza imbere umugabane wa Afurika.

Perezida Kagame yibukije urubyiruko ko gutangira gukora ibikomeye bakiri bato ari bwo buryo bwiza bwo gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere uyu mugabane.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudahora rwibutswa ahubwo ko iki ari cyo gihe cyo kuba ibirangirire kandi ko ari amahitamo yabo.

Uru rubyiruko rwasabye kuba umwe nk’Abanyafurika kandi ko bagomba kwiyumvamo ubushobozi bwo kugera ku byo bifuza.

Perezida Kagame yagarutse ku kintu cyo gukorera hamwe mu kugera ku ntego z’Umugabane wa Afurika.

Yatanze urugero rw’uko yavukiye mu Rwanda, agakurira muri Uganda, Madamu Jeannette Kagame akavukira i Burundi, nyuma bakaza guhurira muri Kenya.

Ati “None turi aha, ubwo rero Abanyafurika ni abo turi bo, turi abavandimwe, turavukana, ndi wowe, uri jyewe”.

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye Iserukiramuco Giants of Africa, ko nubwo bashobora kuba abantu bakomeye mu mukino wa Basketball ariko no mu bindi bitari Siporo Abanyafurika bashoboye kandi baba ibihangange.

Ati “Dufite abantu, dufite ibintu, dufite impano kandi abaturage bacu bafite ubwenge nk’undi muntu uwo ari we wese."

Masai Ujiri yashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rwe mu guteza imbere Afurika
Masai Ujiri yashimiye Perezida Kagame kubera uruhare rwe mu guteza imbere Afurika

Ibindi bikorwa byakozwe ku Cyumweru, ni ugufungura ku mugaragaro ikibuga cy’umukino wa Basketball mu Karere ka Rwamagana. Iki gikorwa kikaba cyaritabiriwe n’umuyobozi Mukuru wa Giants of Africa, Masai Ujiri, ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju.

Umuryango Giants of Africa mu kwizihiza imyaka 20 byahuriranye kandi n’iserukiramuco rizamara iminsi irindwi, aho urubyiruko rurenga 250 ruturutse hirya no hino muri Afurika bazahabwa imyitozo yo ku rwego rwo hejuru n’ inzobere mu mukino wa Basketball.

Giants of Africa ni umuryango ufasha abana bakiri bato kugaragaza impano zabo muri Basketball, ukaba ukorera mu bihugu 16 bya Afurika.

Umuryango wa Giants of Africa wa Masai Ujiri watangiye mu 2003, uza kugenda waguka. Intego yawo ni uguteza imbere umukino wa Basketball mu rubyiruko rwa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka