Perezida Kagame yasabye Umuvunyi kurushaho kwigisha abaturage uburenganzira bwabo n’amategeko abarengera

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye Urwego rw’Umuvunyi kongera imbaraga mu kwigisha abaturarwanda uburenganzira bwabo, amategeko abarengera bakayumva kandi bakayamenya, bakamenya n’izindi nzego bashobora kwiyambaza.

Perezida Kagame
Perezida Kagame

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukuboza 2020 ubwo yakiraga indahiro y’Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, uyu muhango ukaba wabereye muri Village Urugwiro.

Perezida Kagame yavuze ko yishimiye kwakira indahiro y’Umuvunyi Mukuru wemeye inshingano zo kuyobora urugamba rwo kurwanya ruswa n’akarengane mu Rwanda afatanyije n’abandi Banyarwanda.

Perezida Kagame yagaragaje ko izi nshingano atari nshya kuri Madamu Nirere kuko yari amaze igihe ayobora Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, kandi ako kazi akaba yaragakoze neza.

Perezida Kagame yibukije ko akarengane na ruswa ari bimwe mu bibangamira ubwo burenganzira bwa muntu n’imibanire y’Abanyarwanda, bikanadindiza iterambere ry’Igihugu.

Ati “ibi rero tugomba kubirwanya kandi dufite inzego zibishinzwe, zibifitiye n’ubushobozi. Turifuza ko bigaragara ko ako kazi gakorwa ku buryo bukwiye.”

Perezida Kagame yasabye ko izo nzego zirushaho kuzuzanya muri urwo rugamba, zigafatanya imirimo yose, nta rwego rusimbuye urundi cyangwa ngo ruruvuguruze kuko icyo zishinzwe ni ukuzuzanya ntabwo ari ukuvuguruzanya, nta n’urukwiye kwinjira mu nshingano z’urundi.

Umukuru w’Igihugu kandi yibukije ko Urwego rw’Umuvunyi rugomba gukorana bya hafi n’izindi nzego cyane cyane iz’Ubutabera, n’inzego z’ibanze.

Ati “Aho ruswa yagaragaye, n’aho akarengane kabaye, urwo rwego rukamenyeshwa, ababishinzwe na bo icyo gihe tuba tubatezeho kwihutira gukemura ibyo bibazo.”

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, ni yo yashyize Nirere Madeleine ku mwanya w’Umuvunyi Mukuru (Ombudsman).

Nirere Madeleine yari amaze imyaka umunani ayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, akaba yari aherutse gusoza manda ebyiri z’imyaka ine, ine kuri uwo mwanya tariki ya 08 Gicurasi 2020.

Ni umwanya yasimbuweho na Mukasine Marie Claire wahoze ari Senateri, akaba yarigeze no kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Murekezi Anastase asimbuwe kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka itatu (2017 - 2020), mbere yaho akaba yari Minisitiri w’Intebe, umwanya na wo yamazeho imyaka itatu (2014 - 2017).

Murekezi yabaye Umuvunyi Mukuru asimbuye kuri uyu mwanya Cyanzayire Aloysie wari umaze imyaka itanu ari Umuvunyi Mukuru, kuko yashyizweho n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 27 Kamena 2012.

Cyanzayire na we yagiye kuri uwo mwanya asimbuye Rutaremara Tito wari wagizwe Umusenateri, uyu Tito akaba ari n’umwe mu bamenyekanye cyane kuri uyu mwanya w’Umuvunyi Mukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

REB Nibe Maso naho ubundi ntibyoroshye pe. Nigute haba hari abantu REBU yahaye impamyabumenyi barangije muri TTC ariko nanubu bakaba barabuze akazi kdi muburezi imyanya irimo?

Alias yanditse ku itariki ya: 2-12-2020  →  Musubize

REB Nibe Maso naho ubundi ntibyoroshye pe. Nigute haba hari abantu REBU yahaye impamyabumenyi barangije muri TTC ariko nanubu bakaba barabuze akazi kdi muburezi imyanya irimo?

Alias yanditse ku itariki ya: 2-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka