Nirere Madeleine yagizwe Umuvunyi Mukuru asimbura Anastase Murekezi

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020, yashyize Nirere Madeleine ku mwanya w’Umuvunyi Mukuru (Ombudsman).

Nirere Madeleine
Nirere Madeleine

Nirere Madeleine yari amaze imyaka umunani ayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, akaba yari aherutse gusoza manda ebyiri z’imyaka ine, ine kuri uwo mwanya tariki ya 08 Gicurasi 2020.

Ni umwanya yasimbuweho na Mukasine Marie Claire wahoze ari Senateri, akaba yarigeze no kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo.

Murekezi Anastase asimbuwe kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka itatu (2017 - 2020), mbere yaho akaba yari Minisitiri w’Intebe, umwanya na wo yamazeho imyaka itatu (2014 - 2017).

Murekezi yabaye Umuvunyi Mukuru asimbuye kuri uyu mwanya Cyanzayire Aloysie wari umaze imyaka itanu ari Umuvunyi Mukuru, kuko yashyizweho n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 27 Kamena 2012.

Cyanzayire na we yagiye kuri uwo mwanya asimbuye Rutaremara Tito wari wagizwe Umusenateri, uyu Tito akaba ari n’umwe mu bamenyekanye cyane kuri uyu mwanya w’Umuvunyi Mukuru.

Hari abandi bayobozi batandukanye bashyizwe mu myanya n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, nk’uko bigaragara muri iri tangazo ry’Ibyemezo by’iyo nama y’Abaminisitiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwiriwehoneza ibibazo nabwo bizashira kuko rubanda rugufi bararengana Umugabo Witwa Munyawera Evariste Amaze imyaka 7 Afunzwe Nagereza yomurwanda Atarafungirwamo Kanda Nabwo
Akaweninkiko Bamushinja kwica umuntu umushinja n’umukobwa Witwa Kuradusenge Jeanette nyumayibyo umukobwa yanditse ibaruwa abasaba imbabazi koyababesheye Bikorerwa muri gereza yanyagatare
Igitanga muribyo nuko umukobwa afunguwe kd ariwe wakoze icyaha
Inzirakarengane zikaba zihezemo
Nyaboneka dufasha mugatabara ubuzima bwababaturage

Mukeneye Amakuru kuburyo burambuye mwahamagara kuri
0788235912&0785086348

Niyonsenga Alexis yanditse ku itariki ya: 24-10-2021  →  Musubize

Murekezi niyigendere.Yakoze uko ashoboye ngo arengere abaturage bafite ibibazo.Uretse ko aho kugabanyuka ibibazo birushaho kwiyongera?Iyo urebye,usanga abantu ari twe twiteza ibibazo.Amaherezo azaba ayahe?Ikintu cyonyine kizakuraho IBIBAZO byose biri mu isi,ni Ubwami bw’Imana,bisobanura Ubutegetsi bw’Imana.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ibuhe Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Kuli uwo munsi kandi,imana izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga. Hanyuma ibibazo byose biveho:Urupfu,indwara,ubusaza,ubukene,akarengane,ubusumbane,intambara,ubushomeli,ruswa,etc…Uwo niwo muti wonyine w’ibibazo dufite.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gusenga Imana tuyisaba ngo izane ubwo butegetsi bwayo.Buli munsi dusenga tubwira Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your kingdom come/Que ton royaume vienne).Gutinda siko guhera.

rukebesha yanditse ku itariki ya: 12-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka