Perezida Kagame yasabye ko abatuye umudugudu wa Rugabano bafashwa gutera imbere

Perezida Paul Kagame wasuye uruganda rw’icyayi rwa Rugabano mu Karere ka Karongi, yasabye ubuyobozi harimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Ibihugu, kwita ku baturage bo mu mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano kuko yabonye ko bameze uko batagombye kuba bameze.

Perezida Kagame yasuye uruganda rw'icyayi rwa Rugabano
Perezida Kagame yasuye uruganda rw’icyayi rwa Rugabano

Perezida Kagame yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku bari mu ruganda rw’icyayi rwa Rugabano yasuye kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, akavuga ko yanyuze kuri uwo mudugudu abon abawutuye batameze neza, ko bagomba gufashwa gutera imbere.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko ijisho rye ryamweretse abaturage bimuwe ahubatswe uruganda batameze neza, maze asaba inzego zibishinzwe kubafasha haba mu mibereho myiza, iterambere n’isuku.

Yagize ati "Ijisho ryanyeretse ko abatuye mu mudugudu batameze uko bagomba kumera, babonekamo ubukene, kandi si ko bagomba kumera."

Perezida Kagame yavuze ko ashaka Abanyarwanda bafashwa kwiteza imbere kandi bafite isuku, asaba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Ibihugu n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba gukemura icyo kibazo, ndetse avuga ko azagaruka kubigenzura.

Uruganda rwa Rugabano Tea Company, rwubatswe na Silver Back Company, rwatangiye kubakwa muri 2017 ariko rutahwa tariki 29 Kanama 2019, rukaba rufite gahunda yo gutunganya toni 1000 ku mwaka ariko rukaba rutarabasha kuzigeraho, kuko rutaragera ku buso rusaruraho icyayi aho kuba ibihumbi hegitari 4000 rugeze kuri hegitari 992.

Perezida Kagame yashimiye abafatanyabikorwa bavuye mu Buhinde bakaza guteza imbere icyayi cy’u Rwanda gikunzwe ku Isi, avuga ko mbere cyavugwaga ariko ari gikeya.

Ati "Icyayi cyavugwaga ko ari cyiza ariko atari cyinshi, twifuza ko kiba cyinshi kandi kikagera kure, abaturage nabo bakunguka, icyayi cy’u Rwanda n’ubuziranenge bwacyo kiri mu cyayi cya mbere ku Isi, si ibintu byo gukinisha ahubwo tugomba kugitubura kuko ibyangombwa birahari, igikenewe ni uguhuza ibikenewe byose."

Perezida Kagame avuga ko icyayi cy’u Rwanda kigomba gukomeza kwiyongera kigafasha abahinzi kwiteza imbere, yizeza abayobozi b’uruganda rwa Rugabano Tea Company ko imihanda izitabwaho.

Abaturage ba Rugabano bavuga ko mbere y’uko imisozi yaho iterwaho icyayi, yari isanzweho inshinge n’ibihuru ariko ubu yambaye amafaranga.

Mu guteza imbere icyayi cya Rugabano Leta y’u Rwanda yimuye imiryango 364, ndetse imiryango 160 yamaze guhabwa inka, inkoko 1000 zahawe imiryango, ibikorwa byo gutunganya ahazahingwa icyayi n’ahubatswe uruganda byatwaye miliyari umunani z’Amafaranga y’u Rwanda.

Icyayi cya Rugabano nicyo cyishyura amafaranga menshi mu bahinzi, kuko bahabwa amafaranga 350Frw ku kilo kandi uru ruganda rumaze kugera kuri 1% ku musaruro w’icyayi cyera mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’uruganda rwa Rugabano Tea Company, buvuga ko batunguwe n’icyayi cya Rugabano kubera gikura vuba bitewe n’ubutaka bwiza, ubuyobozi buvuga ko bukomeje kugorwa n’ikibazo cy’imihanda bugasaba ko yakorwa.

Amafoto: Niyonzima Moses

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka