Perezida Kagame yasabye inzego z’ibanze kutivanga mu mikorere y’Abunzi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yashimye uruhare rw’Abunzi mu guteza imbere umuco w’amahoro wo gukemura amakimbirane aba hagati y’abaturage aboneraho gusabye inzego z’ibanze kutivanga mu mikorere yabo, nk’uko basanzwe babyinubira.

Kuri uyu wa gatanu tariki 17/10/2014, ubwo inteko z’Abunzi zizihizaga isabukuru y’imyaka icumi zimaze zikora ndetse banasoza icyumweru cyahariwe Abunzi; inzego z’igihugu n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga bashimye ko abunzi bagabanya ku kigero cya 80% amakimbirane yagakwiye kujya mu nkiko.

“Abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba kubashyigikira bakirinda kwivanga mu mikorere yanyu; ahubwo nabo bashobora kuba bajya muri komite z’Abunzi”, Perezida Kagame.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko imikorere y’Abunzi ihesha agaciro igihugu ikanafasha mu nzira yo kwigira, ku buryo ngo komite zabo zigiye gushyigikirwa, bakongererwa ubushobozi mu by’ubumenyi n’ibikoresho bikenewe.

Perezida wa Repubulika avuga ko imikorere y'Abunzi ihesha u Rwanda agaciro.
Perezida wa Repubulika avuga ko imikorere y’Abunzi ihesha u Rwanda agaciro.

Perezida Kagame yabwiye Abunzi ati: “Abanyarwanda babafitiye icyizere kuko nta ruswa no kubogama bibarangwaho, ahubwo mufite ubunyangamugayo; ibyo ntabwo byoroshye kubigeraho nanjye sinabura kubibashimira; biduhesha agaciro nk’igihugu, bikajyana no guharanira kwigira kuko ari ibisubizo biduturutsemo ubwacu”.

Bamwe mu bunzi baganiriye na Kigali Today (umwe uturuka mu karere ka Musanze, undi wo mu karere ka Gasabo), bavuze ko bamwe mu bayobozi mu midugudu, mu tugari no mu mirenge iwabo ngo bareka ishingano zabo bakaba barahindutse abacamanza b’abaturage, ahanini ngo bitewe n’indonke babakuramo.

Kuri ubu Abunzi ngo bakemura mu mahoro amakimbirane akomeye uturutse ku butaka, ibibazo by’imanza mbonezamubano birimo izungura, uburere buke bw’abana, n’amakimbirane atandukanye yo mu ngo; nk’uko bisobanurwa n’uhagarariye komite z’Abunzi mu gihugu, Pelagie Ndayizeye.

Perezida Kagame yabwiye Abunzi ko bafitiwe icyizere kubera kutarangwa na Ruswa no kubogama.
Perezida Kagame yabwiye Abunzi ko bafitiwe icyizere kubera kutarangwa na Ruswa no kubogama.

Abunzi bose mu gihugu barabariwa mu bihumbi 30, barimo abagore ibihumbi 13. Bizihije isabukuru y’imyaka 10 bamaze bakora, aho ngo byagaragaye ko bazakomeza imikorere nk’iyaranze inkiko Gacaca mu gukemura ibibazo by’imanza zidashobora kurangizwa n’inkiko kubera ubwinshi.

Leta n’imiryango mpuzamahanga bashima imikorere y’Abunzi

Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International wagaragaje ko Abanyarwanda 81.4% bishimiye imikorere y’Abunzi, naho Urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda (RGB) rukerekana ko abaturage bashimye Abunzi bavuga ko 77.2% by’amakimbirane bagirana bikemurwa nabo.

Ministiri w’ubutabera, akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Johnson Busingye yunzemo ko inkiko z’ibanze zari 145 mbere na nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kubera kutagira Abunzi; nyuma yo kubashyiraho ubu ngo zisigaye ari 60, mu gihe icyifuzo n’intego ari uko zasigara ari 30; mu rwego rwo kugabanya ingengo y’imari ya Leta no kwihutisha ibibazo bijya mu nkiko.

Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, Lamin Manney yavuze ko yasanze abunzi bafite uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda.
Umuhuzabikorwa wa UN mu Rwanda, Lamin Manney yavuze ko yasanze abunzi bafite uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

Umuhuzabikorwa w’umuryango w’abibumbye mu Rwanda, Lamin Mamadou Manney, yavuze ko yasanze Abunzi bafite uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda, akaba yanijeje Leta y’u Rwanda ko imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bazakomeza gushyigikira imikorere y’abunzi.

Lamin Manney yongeraho ko Abunzi ari bumwe mu buryo u Rwanda rushimirwa mu kwishakamo ibisubizo biturutse ku mwimerere w’ahantu, harimo gahunda za Gir’inka, Umuganda, Ubudehe, Ndi Umunyarwanda n’izindi.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

Urwego rw’abunzi rwaje gukemura ibibazo tugendeye ku muco nyarwanda no kundangagaciro nyarwanda nta mpamvu rero yo kuruvangira

cacana yanditse ku itariki ya: 18-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka