Perezida Kagame yasabye Inteko nshya kugaragaza ko u Rwanda atari injiji

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, atangaza ko u Rwanda rufite umwihariko warwo wo kubaho no gukora bitandukanye n’abandi. Agasaba Inteko ishinga amategeko kugaragaza ko ibyo Igihugu rukora atari ubujiji.

Ibi yatangarije Umutwe w’abadepite barahiye kuri uyu wa Gatanu tariki 04/10/2013, aho yabasabye kwima amatwi ibyo abantu batekereza ku Rwanda ahubwo bagaharanira kuzuza inshingano zabo nk’uko bibirahiriye.

Perezida Kagame mu muhango wo kurahira kw'abadepite .
Perezida Kagame mu muhango wo kurahira kw’abadepite .

Yagize ati: “Mwa badepite mwe, ntimutekereze ko igihugu cyacu gisanzwe, abantu badufata mu buryo butandukanye, batekereza ko turi injiji (naive), batekereza ko tutazi ibitubaho ko ari ko byagombye kumera, nyamara twapfuye rimwe, nta gupfa bwa kabiri bizongera kubaho.

Nta kizatubuza kugera ku iterambere twiyemeje kugeraho, n’ubwo batugereranya na Syria cyangwa Repubulika ya Centrafrika. Birasekeje kumva baturutisha Congo Kinshasa (…) ntibavuga abana bajya mu ishuri, ntibavuga uyu mubare munini w’abagore bari mu Nteko!”

Perezida Kagame yasabye abadepite bashya gushingira ku mwihariko w’umuco n’amateka by’igihugu, mu kugiteza imbere no guharanira imibereho y’abanyarwanda; byose bigakorwa ku mu kuzuzanya n’izindi nzego n’imikoranire n’abaturanyi bo mu karere n’Afurika muri rusange.

Abagore nibo biganje mu nteko ishinga amategeko kuri iyi manda n'imyanya igera kuri 64%.
Abagore nibo biganje mu nteko ishinga amategeko kuri iyi manda n’imyanya igera kuri 64%.

Umukuru w’igihugu yihanganishije abakandida-depite batabonye amajwi yo kwicara mu Nteko, ko muri demokarasi ari ko bigenda, ariko ko bashobora kuzongera kugerageza amahirwe yabo, kandi yizeza ko batazabura ikindi bakora.

Mu muhango wo kurahira kw’abadepite 80, amatora ya biro nyobozi yakorewe imbere ya Perezida wa Repubulika, yatsinzwe na Depite Mukabalisa Donatille, watsindiye kuba Perezida w’Inteko Ishinga amategeko, Umutwe w’abadepite; akaba yari asanzwe ari Senateri.

Uwimanimpaye Jeanne-d’Arc yatorewe kuba Visi Perezida w’Umutwe w’abadepite ushinzwe amategeko n’ibikorwa bya Guverinoma, naho Mukama Abbas, atorerwa kuba Visi Perezida w’Umutwe w’abadepite ushinzwe imari n’abakozi.

Uretse kurahira kw’abadepite, Inkiko nazo zabonye abakozi bashya; aho Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika, Richard Muhumuza n’umwungirije, Mukagashugi Agnes, barahiye imbere y’abayobozi bakuru b’Igihugu bose.

Muri uwo muhango kandi harahiye Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Repubulika Kariwabo Munyantore Charles, Perezida w’Urukiko Rukuru rw’ubucuruzi Kamere Emmanuel, na Visi Perezida w’urwo rukiko Rwanyindo Kayirangwa Phamfan, abacamanza mu Rukiko rukuru rwa Repubulika, Hitiyaremye Alfonse, Gakwaya Gatete Benoit na Gakwaya Justin.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka