Perezida Kagame yasabye ibihugu by’Afurika gufasha Mali

Mu ijambo yagejeje ku nteko rusange ya 20 y’abakuru b’ibihugu na Guverinoma bigize Afurika Yunze Ubumwe tariki 28/01/2013, Perezida Paul Kagame yasabye ibihugu by’Afurika gufasha biruseho Guverinoma ya Mali mu rugamba irimo rwo kwisubiza uduce twari twarafashwe n’intagindwa z’abayisilamu.

Yagize ati “iki kibazo kireba buri gihugu cy’Afurika na buri muturage wayo. Ikibazo kiri mu majyaruguru ya Mali nticyagira ingaruka kuri Mali yonyine ahubwo ni ku karere kose iherereyemo yewe no hanze yako”.

Perezida Kagame yavuze ko ari n’ikibazo Afurika igomba kwitaho cyane kuko kibangamiye ubumwe n’ubusugire bwa Mali.

Yabisobanuye muri aya magambo: “ibihugu by’Afurika ntibishobora kurebera abakora iterabwoba n’inkozi z’ibibi bafata kimwe cya kabiri cy’igihugu kiri mu muryango w’Afurika Yunze Ubumwe, bakica abaturage b’inzirakarengane bakanasenya inyubako zifite amateka akomeye y’umurage w’Afurika”.

Bamwe mu baperezida bari bateraniye mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe.
Bamwe mu baperezida bari bateraniye mu nama ya Afurika Yunze Ubumwe.

Yanatanze icyifuzo cy’uko umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe watanga inkunga ingana n’amadorali y’amerika miliyoni 50 yo gufasha ibikorwa by’ingabo zizajya muri Mali ndetse n’igisirikare cya guverinoma. Perezida Kagame yasabye ko ibihugu by’Afurika byakwihutisha kongera ingabo muri Mali.

Ati “ tugomba gushyiraho uburyo bwo kohereza muri Mali ku buryo bwihuse ingabo zijya mu butumwa buyobowe n’Afurika bwo gushyigikira Guverinoma ya Mali kandi tugafasha no mu ishyirwa mu bikorwa ry’ubwo butumwa”.

Yavuze ko ubu butumwa bwakabaye bwarabayeho mbere hose, ikibabaje ari uko bitashobotse. Ubwo abakora iterabwoba n’izindi nkozi z’ibibi zari zikomeje urugamba zijya imbere tariki 10/01/2013 zahagaritswe n’ingabo z’Abafaransa.

Perezida Kagame yanabonanye na Perezida Kabila, Museveni ndetse n'umunyamabanga mukuru wa UN.
Perezida Kagame yanabonanye na Perezida Kabila, Museveni ndetse n’umunyamabanga mukuru wa UN.

Perezida Kagame yemeza ko ubutumwa bwa AFISMA bugomba gufasha Guverinoma ya Mali kwisubiza ibice byo mu majyaruguru y’igihugu byari byarigaruriwe n’intagondwa. Nyuma bugafasha kandi mu nzira za politike zizafasha Abanyamali bose kujya hamwe bagafatanya kubaka igihugu.

Ikibazo cya Mali kiri mu byibanzweho cyane mu nama ya 20 isanzwe y’abakuru b’ibihugu na guverinoma bigize Afurika Yunze Ubumwe yasojwe tariki 28/01/2013 i Addis Ababa muri Ethiopia. Abakuru b’ibihugu bemeza ko Afurika itagomba kwemera ko Mali icikamo kabiri.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka