Perezida Kagame yasabye ba Rushingwangerero gusenyera umugozi umwe

Mu gusoza itorero rya ba Rushingwangerero, ari bo Banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Werurwe 2023, Perezida Kagame yabasabye gusenyera umugozi umwe kandi bakagabanya umubare w’abana bata ishuri bakajya kuba inzererezi.

Yabibukije ko bagomba kwita cyane ku nyigisho baherewe muri iri torero, kandi bakagerageza gukorana neza n’abaturage.

Ati “Nyuma yaho muvuye mu mahugurwa nk’aya mujyanye izihe ngamba? Ni iki mugiye gukora kugira ngo ibyo bibazo bicike burundu?”

Perezida Kagame yibukije ba Rushingwangerero kwita no ku bibazo by’imirire mibi, bituma abana bagira igwingira ndetse bakabigira ibyabo bigakemuka burundu.

Perezida Kagame yasabye ba Rushingwangerero gusenyera umugozi umwe
Perezida Kagame yasabye ba Rushingwangerero gusenyera umugozi umwe

Yabibukije no gukorana n’izindi nzego zitandukanye, bahana amakuru mu guhangana n’ibi bibibazo kugira ngo bikemuke.

Ati “Abahinzi, aborozi, abacuruzi, mu bifitemo uruhare ki kugira ngo bikorwe uko bikwiye ndetse ngo mwunganire ababirimo, ababikora kugira ngo bibagirire akamaro?”

Yabasabye kuba hafi abo bayobora babunganira mu bikorwa byabo bitandukanye, kugira ngo bibagirire akamaro ndetse nabo bibafashe kuzuza inshingano zabo.

Perezida Kagame kandi yasabye ba Rushingwangerero kujya bagaragaza umusaruro mu byo bakora, ndetse ubushobozi bahawe babukoresha mu nyungu z’abaturage, aho kubukoresha mu nyungu zabo.

Ati “Ibi ndabivuga atari mwe mbwira gusa, ndabwira n’abandi bayobozi bari mu zindi nzego zibakuriye kuko ni ikibazo duhuriyeho, ikibazo rusanjye cyo kututuza inshingano”.

Perezida Kagame yasabye ko abayobozi muri rusanjye bakwiye kwirinda gutekinika, ahubwo bagomba gukurikirana ku gihe ibyo bakora, bakuzuzanya mu kazi kabo ka buri munsi.

Yatanze urugero rwo kutita ku nshingano ko bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, igihe hari ibikorwa remezo bitubatswe ngo bikurikiranwe neza.

Ati “Niba hari ahantu ugomba kubaka urugomero ukagenda ugatekinika, imvura yagwa ikica abantu kubera ibyo bikorwa bibi by’itekinika, ukubaka amashuri buri wese ashaka gukuramo inyungu ze ejo imvura yagwa ugasanga amashuri atwaye ubuzima bw’abanyeshuri, ubwo si wowe uba utumye babura ubuzima?”

Perezida Kagame yabibukije ko bagomba kujya batanga amakuru ku babakuriye, kugira ngo ibibazo bihari bafatanye kubishakira umuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka