Perezida Kagame yasabye abayobozi gukora ibintu bizima kandi byihuse

Perezida Paul Kagame arasaba abayobozi bashya n’abasanzwe muri guverinoma gukora neza kandi bihutisha ibyo bakora kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere.

Perezida Paul kagame yasabye abayobozi gukorana Umurava mu kazi barahiriye
Perezida Paul kagame yasabye abayobozi gukorana Umurava mu kazi barahiriye

Yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 06 Ukwakira 2016, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya bashyizwe muri guverinoma tariki 04 Ukwakira 2016.

Perezida Kagame yavuze ko ingeso yo kunyuza ibintu mu nzego nyinshi (Bureaucracy), bidindiza iterambere. Niho yahereye asaba abayobozi barahiye guharanira kwihutisha ibyo bakora.

Yagize ati “Bureaucracy buri wese arayigaya ariko kandi buri wese akayigiramo uruhare! Ntabwo njya numva ukuntu iteka bikwiriye guhora gutyo bitagira uko bihinduka.

Nagira ngo nibutse abamaze kurahirira inshingano ariko n’abasanzwe batarahiye n’abandi ko dukwiriye guhora dushakisha ukuntu twakora ibintu bizima, mu kuba bizima hakwiriye kubamo kubyihutisha. Guta igihe nta gaciro bigira.”

Yakomeje ashimira abayobozi muri rusange kuko hari ibyo bakora byinshi kandi byiza gusa ariko abibutsa ko bagomba guhora baharanira gukora neza kurushaho, batera intambwe ijya imbere.

Ati “Akazi ntikagabanuka ahubwo iteka gasa nk’akiyongera. Iyo ukora neza iteka uhora ufite impungenge uti ‘ariko nakora iki kugira ngo ibintu bidasubira inyuma cyangwa bitaguma ahangaha ngo ni uko ari heza ahubwo bigere no ku yindi ntambwe irushijeho.”

Yakomeje avuga ko iterambere ry’u Rwanda rireba buri wese. Niho yahereye avuga ko n’abandi bayobozi bavuye muri guverinoma badakuweho inshingano.

Agira ati “Ntabwo burya inshingano zikuvaho. No ku giti cyawe uhora ushaka kugira ngo utange umusanzu wawe, ugire uruhare rwawe ku nyungu zawe ariko cyane cyane no ku nyungu z’abandi za rusange.”

Abayobozi barahiye ni Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance, Isaac Munyakazi umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye.

Vincent Munyeshyaka umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage, Evode Uwizeyimana umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutabera ushinzwe ibyerekeye itegeko nshinga n’andi mategeko.

Harahiye kandi Fulgence Nsengiyumva umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe ubuhinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka