Perezida Kagame yasabye abaturage ba Gatsibo kutagondoza Imana

Aganira n’abaturage bo mu karere ka Gatsibo, uyu munsi tariki 20/04/2012, Perezida Kagame
yabasabye kugira ubushake bwo gukora no kwishyirahamwe kugira ngo bashobore kubyaza inyungu amahirwe ahari kuko gukira no kumenya ubwenge biteganewe bamwe ngo abandi basigare inyuma.

Aganira n’abaturage bo mu karere ka Gatsibo, uyu munsi tariki 20/04/2012, Perezida Kagame
yabasabye kugira ubushake bwo gukora no kwishyirahamwe kugira ngo bashobore kubyaza inyungu amahirwe ahari kuko gukira no kumenya ubwenge biteganewe bamwe ngo abandi basigare inyuma.

Perezida Kagame yavuze ko kugirango Abanyarwanda muri rusange n’Abanyagatsibo by’umwihariko bave mu bukene bagomba guhindura imyumvire no kugira ubushake bwo gushyira mu bikorwa inama bagirwa kuko amahirwe yo kuva mu bucyene ahari. 19% by’abaturage ba Gatsibo baracyari mu bukene.

Perezida Kagame yagize ati “akarere ka Gatsibo gafite amahirwe yo gutera imbere kuko Imana yabahaye ubuzima, ibaha ubwenge ndetse ibaha igihugu. Ibyo byose mukwiye kubikoresha kugira ngo mugere kubyo mwifuza Imana siyo izaza kubakorera, ntimukayigondoze.”

Abaturage baje kwakira Perezida ari benshi
Abaturage baje kwakira Perezida ari benshi

Ku isaha ya 12h50 Perezida Kagame wari utegerejwe n’abaturage barenga ibihumbi 10 ku kibuga cy’amashuri abanza ya Gakiri mu murenge wa Gitoki nibwo yasuhuje abaturage ndetse ashobora no kubaganirira abaha inama zabafasha gutera intambwe kubyo bagezeho mu mibereho myiza n’iterambere.

Nyuma yo kumurikirwa n’umuyobozi w’akarere uko akarere gahagaze ndetse n’umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba akagaragaza uko ihagaze mu iterambere n’imibereho myiza y’abayituye, Perezida Kagame yavuze ko afite ikizere ko ibyo abaturage n’abayobozi bifuza mu karere ka Gatsibo bizagerwaho. Ibyo yanabihereye ku uko abaturage basa kuko bacyeye batagira umutima wo kwangiza ibyagezweho.

Perezida Kagame yibukije abaturage ba Gatsibo ko umukuru w’igihugu azabafasha kubona imbuto n’ifumbire kugira ngo ibikorwa byabo bishobore kugerwaho uko bikwiye. Yasabye abaturage kwishyira hamwe kugira ngo bongere imbaraga bashobore gukora ibikorwa binini naho Leta n’abashoramari babafashe kubona inyungu y’ibyakozwe.

Perezida Kagame hamwe n'abandi bayobozi basuye umuhinzi mworozi w'icyitegererezo mu karere ka Gatsibo
Perezida Kagame hamwe n’abandi bayobozi basuye umuhinzi mworozi w’icyitegererezo mu karere ka Gatsibo

Bimwe mu bibazo ubuyobozi bw’intara n’akarere bamugejejeho birimo kubura amazi meza ku baturage, gukwirakwiza amashanyarazi no kubona imihanda ituma abaturage bageza umusaruro ku isuku. Perezida Kagame yabijeje ko hari amahirwe yo kubigeraho ariko atari Leta yonyine gusa ahubwo buri rwego rukozwe ibyo rushinzwe kandi rukabikora neza.

Perezida Kagame yashoboye kubona Emile wa Karubungo umuturage wo mu murenge wa Gitoki watanze igitekerezo kuri radiyo Rwanda yibaza impamvu Perezida ajya Nyagatare aciye Gatsibo atabasuye aho Perezida Kagame yamubwiye ko yubahirije ikifuzo cye.

Bisanzwe bizwi ko aho Perezida agiye haboneka ibibazo by’ingutu biba byarananiranye ariko mu karere ka Gatsibo akaba yakirijwe ishimwe aho guhura n’ibibazo.

Uruganda rutunganya umuceri Perezida yahaye abaturage ba Gatsibo rwuzuye rutwaye amafaranga miliyoni 325
Uruganda rutunganya umuceri Perezida yahaye abaturage ba Gatsibo rwuzuye rutwaye amafaranga miliyoni 325
Imashini ziri mu ruganda zifite ubushobozi bwo gutunganya umuceri toni 3 mu isaha umwe
Imashini ziri mu ruganda zifite ubushobozi bwo gutunganya umuceri toni 3 mu isaha umwe

Mu karere ka Gatsibo Perezida Kagame yasuye umuhinzi w’intangarugero Rukundo Augustin wo mu murenge wa Kiziguro ndetse asura n’uruganda ruzatunganya umuceri wera mu bishanga bya Kanyonyomba na Ntende, uruganda rwataye akayabo ka miliyoni 325 z’amafaranga y’u Rwanda.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka