Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kudakuka umutima kubera Coronavirus

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, yatanze ubutumwa bwerekeranye n’icyorezo cya Coronavirus cyahawe izina rya COVID-19 kirimo kuvugwa hirya no hino ku isi, kikaba cyamaze no kugaragara mu Rwanda.

Mu butumwa bwe, Umukuru w’Igihugu yagize ati “Ubwo isi yugarijwe n’icyorezo cya COVID-19, tuzirikane abo imaze kuvutsa ubuzima, imiryango yabo n’inshuti zabo. Duteye ingabo mu bitugu abakora mu nzego z’ubuzima, kandi twifurije abayirwaye bose gukira vuba. Turashimira Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO) n’umuyobozi waryo Tedros Adhanom Ghebreyesus bakomeje kutugenda imbere muri ibi bihe.”

Perezida Kagame yakomeje ati “Mu Rwanda hamaze kugaragara umuntu wa mbere wanduye COVID-19. Nk’uko byakomeje kuvugwa, kugira impagarara muri ibi bihe ntacyo byadufasha. Ingamba zisobanutse kandi zihamye ni zo shingiro ryo gukomeza kwirinda ikwirakwiza ry’icyi cyorezo.”

“Gukaraba intoki kenshi, kwirinda kuramukanya, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi kandi tugahagarara ahitaruye, n’ibindi. Turakangurira buri wese gukurikiza amabwiriza ajyanye no kubungabunga ubuzima (nk’uko imigenzo myiza yo kwirinda ibyibutsa)”

Ubutumwa Umukuru w’Igihugu yanyujije kuri Twitter, busoza bugira buti “Nk’uko bisanzwe, tuzatsinda muri ibi bihe bikomeye, binyuze mu bufatanye no gukorera hamwe. Ibi biradusaba kwitwararika twakomeje kwerekana nk’Abanyarwanda mu bihe byose twahanganye n’ibibazo kandi tukagera ku musaruro mwiza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

NDASHIMA BYIMAZEYO PRESIDENT WACU KO AHORANA NATWE MURI BYOSE, GUSA MUDUFASHE MUBWIRE ABO BIREBA BAREKE GUCYURA ABANYESHURI BIGA BABA MUMASHURI KUKO NTAWAMENYA AHO BAZACA BATAHA BYAKWIRAKWIZA IRIYA VIRUSI EREGA KUBERA KO IDAHITA IGARAGARA BURIYA YAGEZE KUBANTU BENSHI KD MWIBUKEKO KGL GUZA ABANYARWANDA BURI MUNSI BO MUNTARA ZOSESERO ABNA BAGUMYE KUMASOMO NABAKOZI BIBIGO BAKAGUMANA AHUBWO ABIGA BATAHA BAKABA ARIBO BAGUMA MUNGO NANONE NIBWIRA KO BYABA BYIZA CYANE MWESE MBIFURIJE KWIRINDA NO KURINDA ABANDI GUSA NKUKO NYA KUBAHWA YABIVUZE HARI BYINSHI TWATSINZE REKA IYI NKUNDURA NAYO TUYITSINDE!

J PAUL yanditse ku itariki ya: 14-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka