Perezida Kagame yasabwe ubufasha mu guhosha amakimbirane muri Sudani y’Epfo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ni umwe mu bayobozi bizeweho ubushobozi bahamagawe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-moon abasaba ubufasha mu ikemuka ry’ikibazo cya Sudani y’Epfo.

Ubusanzwe u Rwanda rufite ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo hamwe n’izindi ngabo zo mu bihugu bitandukanye by’afurika, zose hamwe zikaba zigera kuri 6700.

Cyakora Ki-moon arifuza ko izi ngabo zakwiyongeraho zikagera kuri 12200. Aha rero niho yifuza ubufasha bw’abayobozi batandukanye yizeye barimo na perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Inner City Press avuga ko Ban Ki-moon yahamagaye umukuru w’igihugu cy’u Rwanda akamusaba ubufasha mu ikemuka ry’imvururu zikomoka k’ukutumvikana kwa perezida w’igihugu cya Sudani y’Epfo, Salva Kiir, ndetse n’uwahoze ari visi perezida we Riek Machar.

Umunyamabanga mukuru wa LONI kandi ngo yaba yaranaganiriye ku kibazo cya Sudani y’Epfo na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Hailemariam Dessalegn, Joyce Hilda Mtila Banda, Perezida wa Malawi; uhagarariye komisiyo y’Afurika yunze ubumwe, Minisitiri w’intebe wa Pakistan n’abandi.

Kugeza ubu abantu basaga ibihumbi 81 bamaze kuvanwa mu byabo n’imvururu muri Sudani y’Epfo, abarenga ibihumbi 50 bakaba barahungiye mu nyubako z’ingabo zishinzwe umutekano za LONI.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 2 )

ubushobozi,mbona kumukuruwacu buratanga.icyizere ko,azabahuza,mbona arumuhangape mutubwirire,nababa shumba,bamadini bamurebereho,be kuragirisha,intama inkota

Cele yanditse ku itariki ya: 28-12-2013  →  Musubize

ingabo zacu nizigeyo zige gufasha bariya bavandimwe

tubane yanditse ku itariki ya: 27-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka