Perezida Kagame yari mu muhango wo gutaha icyicaro cy’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe

Kuri uyu wa Gatandatu, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu ruzinduko akomeje kugirira mu gihugu Cya Ethiopia, yanatashye inyubako izakoreramo icyicaro cy’umuryango w’Afurika yunze ubumwe, iri i Addis Abeba.

Iyo nzu yatashywe ifite ubujyejuru bwa metero 113. Yanakiriye guhera kuri uyu wa Gatandatu inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma muri Afurika.

Bamwe mu banyacyubahiro bari bitabiriye uwo muhango, harimo Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Meles Zenawi, Teodoro Obiang Nguema, Perezida wa Equatorial Guinea ariwe ukuriye uyu muryango kuri ubu, Jean Ping, ukuriye komisiyo y’Afurika yunze ubumwe na Jia Qinglin, uhagarariye umuryango mpuzamahanga.

Hanatashywe ku mugaragaro igishushanyo cya Kwame Nkruma, washyize bwa mbere ibuye ry’ifatizo kuri iyi nyubako y’umuryango w’Afurika yunze Ubumwe, yubatswe ku nkunga y’u Bushinwa.

Icyo gishushanyo kivuga ku burenganzira bwa muntu, gisobanura ku kwibuka Abanyafurika bajyanywe mu bucakara n’abukoloni, by’umwihariko kikavuga no kuri Jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka