Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda
Perezida Paul Kagame umukandida w’ishyaka FPR-Inkotanyi, watsinze amatora yo ku wa 4 Kanama 2017, amaze kurahirira kuyobora u Rwanda.

Ni umuhango wabereye kuri sitade Amahoro kuri uyu wa 18 Kanama 2017.
Umuyobozi w’Urukiko rw’ikirenga Prof Sam Rugege yakiriye indahiro ye anamushyikiriza ibirango by’igihugu birimo Itegeko Nshinga, Ibendera ry’u Rwanda, Ikirangantego, nk’ikimenyetso cy’uko abaye umurinzi w’igihugu, ndetse n’indirimbo yubahiriza igihugu.
Yashyikirijwe kandi n’inkota, ingabo ndetse n’ikirango cy’Ingabo z’igihugu,yahawe n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda nk’ikimenyetso cy’uko ari umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi b’ibihugu 21 byo muri Afurika, n’abandi bayobozi bahagarariye Guverinoma zitandukanye, ndetse n’inshuti z’u Rwanda.

Ohereza igitekerezo
|
Abanyarwanda Tugomba Kuba one team one mission and one vision kandi atube imbere
Paul kagame arabikwiye rwose nakomeze atuyobore ni intagarugero kwisi hose.
Natuyobore kuko arabikwiye pe ni mudatenguha abamwizeye
Natwe tumurinyuma mu nzira yo gukomeza kubaka urwanda twifuza abanyamahanga bakomeze bibaze ibanga dukoresha batazi ko ari Good leadership and n’t scared or n’t being afraid to do what we discused on together.
Umusaza wacu oyooooo! Tumwifurije ishya ni hirwe kd tumuri nyuma arko nahangane na campanies security zishinzwe umutekano zira twambuye pe! Amezi 2 tudahembwa mana we ! Umusaza tuziko ushobora ibintu bitandukanye udufashe pe.
Umusaza wacu arashoboye,tumwifurije ishya n,ihirwe mumirimo abanyarwanda bamushinze.
Nakomere k’ umuheto no mu bikorwa.
Abamwanka bamwandureko, bacane injishi benyegeze ibisabo, ingovyi yabahetse bayirenze urugo.
Umuhisi Rwagasore Louis, umugabwa atari umugani niwe yavuze ati: Muzotobonera k’ ubikorwa tuzokora, ukomuzobishima niko akanyamuneza kacu kazongana.
Komera mu bawe.
Komera banyarwanda mwese mu bikorwa, mu mahoro no mu butungane.
Imana izabimufashamo kdi natwe abenegihugu cy’uRwanda tuzamufasha kucyubaka,kdi imvugo niyo ngiro tumurinyuma.
Umusaza wacu i Rurindo turamwemera cyaneee!!! tumwifurije imirimo myiza!