Perezida Kagame yanenze ibihugu bya Afurika byitana ibivandimwe kandi abaturage batemerewe kugenderana

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko bitumvikana ukuntu muri Afurika abaturage batemererwa kugenderana cyangwa ngo habeho urujya n’uruza rw’ibicuruzwa biva mu bihugu bimwe bijya mu bindi.

Yabivuze ubwo yatangizaga Inama ya Kabiri y’Ihuriro ry’Ubukungu rigamije kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA Business Forum), izwi nka ‘Biashara Afrika’, yatangirijwe I Kigali kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira 2024.

Mu gutangiza iyi nama, Perezida Kagame yashimiye abayitabiriye bose, by’umwihariko bakayitabira mu gihe Igihugu cy’u Rwanda gihanganye n’icyorezo cya Marburg, abizeza ko Igihugu kiri gukora uko gishoboye mu guhangana n’iyo ndwara.

Perezida Kagame yagize ati “Ariko ndashaka kubashimira mwese kuba muri hano, ndashaka kubizeza ko turi gukora ibyo dushoboye byose mu kurwanya iyi virusi”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugira ngo intego zo kwishyira hamwe kwa Afurika n’ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika bigerweho, hakenewe kugira politiki n’imiyoborere myiza, ariko byose bikajyana no guhindura imyumvire.

Ati “Dukeneye gukosora politiki yacu, imiyoborere yacu kandi byose bitangirana n’imyumvire no kugira icyerekezo cyiza. Nk’iyo abantu bavuze Isoko Rusange rya Afurika n’ubucuruzi hagati ya Afurika, uko ari ingirakamaro n’ibindi, ikintu cya mbere kiza mu ntekerezo ni uko hatariho uburyo bw’urujya n’uruza rw’abaturage”.

Perezida Kagame akagaragaza ko bitumvikana ukuntu muri Afurika abaturage batemererwa kugenderana cyangwa ngo habeho urujya n’uruza rw’ibicuruzwa.

Ati “Kuki hatariho urujya n’uruza rw’abaturage? Kuki umuturage w’igihugu runaka adashobora kwambuka ngo ajye mu kindi gihugu cyo muri Afurika? Ni he hari ikibazo? Ariko nyuma y’ibyo byose ugasanga turavuga ko turi abavandimwe, nyamara abaturage bamwe bakenera bimwe mu birimu bindi bihugu ariko bakabura ubu bwisanzure bwo kuba bakwambukiranya imipaka! Ndavuga kwambuka imipaka ariko hari n’abatabasha kugenderanira ku mipaka yabo, kandi ibyo byose ni politiki tugomba gukosora”.

Muri iyi nama, Perezida Kagame yashimiye abafatanyabikorwa barimo Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara z’Ibyorezo (Africa CDC) n’abandi bakomeje gufasha u Rwanda mu guhangana n’indwara z’ibyorezo by’umwihariko icya Marburg.

Agaruka ku ishyirwa mu bikorwa ry’Isoko Rusange rya Afurika, Perezida Kagame yavuze ko mu myaka itandatu ishize ari bwo i Kigali hatangiriye urugendo rwo kurishyiraho, ari na ryo rinini ku Isi.

Ati “Nyuma y’umwaka umwe, i Niamey, ibikorwa by’Isoko Rusange rya afurika byaratangijwe ku mugaragaro. Ibi bigaragaza umuhate wacu mu guharanira iterambere ry’ubukungu n’ubumwe bwa Afurika, kandi Afurika ifite ubushobozi bwo kwishyira hamwe mu gukemura ibibazo byacu”.

Perezida Kagame yavuze ko muri gahunda nyinshi zashyizweho mu korohereza abikorera mu rujya n’uruza rw’ibicuruzwa byabo harimo no kuba Sosiyete y’u Rwanda ikora Ubwikorezi bwo mu Kirere (RwandAir), itanga serivisi zihendutse ku bikorera.

Umukuru w’Igihugu kandi yagaragaje ko ubucuruzi buto n’ubuciriritse by’umwihariko ubukorwa n’urubyiruko n’abagore ari inkingi y’ubukungu bwa Afurika, ashimangira ko bukwiye gukomeza gushyigikirwa kandi ntibukomeze kuba buto ahubwo bukarushaho kwaguga.

Umunyamabanga Mukuru w’Ubunyamabanga bw’Isoko Rusange rya Afurika, Wamkele Keabetswe Mene, yagarutse ku nsanganyamatsiko y’iyi Nama ya Kabiri ya ‘Biashara Afrika’, ivuga ku kubyaza umusaruro ahazaza h’Isoko Rusange rya Afurika, by’umwihariko ku bacuruzi bato n’abaciriritse.

Ati “Abanyafurika barenga miliyoni 400 babayeho mu bukene, ubucuruzi no kugera ku masoko mashya ni ingenzi kuri twe nk’Abanyafurika mu rwego rwo kugabanya ubukene”.

Uyu muyobozi yavuze ko Abanyafurika bafite amahirwe yo kugira Isoko Rusange rya Afurika, bityo ko bakwiye kuribyaza umusaruro baryifashisha mu kugabanya ubukene kuri uyu Mugabane.

Yavuze ko kuva mu 2018, ibihugu 44 ari byo bimaze kwemeza burundu amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika.

Bamwe mu bashoramari bitabiriye iyi nama, bagaragaza ko ari amahirwe akomeye kuko bazabasha guhura n’abandi bacuruzi, bityo bakungurana ibitekerezo ku buryo bwo gucuruza kuri iri soko rigari rya Afurika.

Jean d’Amour Kamayirese, uhagarariye uruhererekane rw’abakora n’abacuruza ibikomoka ku mpu (Kigali Leather Cluster), avuga ko bamaze kubona abashoramari bemeye kuzashora imari mu bucuruzi bw’impu zo mu Rwanda kubera ko byagaragaye ko ari nziza kurenza izo mu bindi bihugu.

Ati “Mu bindi bihugu baragira mu mashyamba akagenda asharuura uruhu rw’inka, ikindi ntizitabwaho uko bikwiye bigatuma zirwara uburondwe bukangiza uruhu. Twebwe rero inka zacu zitabwaho neza, ugasanga uruhu rwazo zimeze neza, ni yo mpamvu abashoramari benshi bashaka impu zo mu Rwanda”.

Kamayirese avuga ko kugira ngo ubucuruzi bushboke ku Mugabane wa Afurika bushoboke, hakwiye kubanza kuvanwaho imbogamizi z’urujya n’uruza.

Iyi nama y’iminsi itatu ihurije hamwe abantu barenga 1,200 barimo abashoramari, abayobozi mu nzego zifata ibyemezo, inzobere mu bucuruzi mpuzamahanga n’abandi bahagarariye ibihugu byabo.

Igamije kurebera hamwe intego Afurika yihaye mu buhahirane, ubucuruzi n’ishiramari, harebwa aho bigeze bishyirwa mu bikorwa, imbogamizi zirimo mu rwego rwo kubyihutisha no kuzishakira ibisubizo, kugira ngo ubucuruzi n’ishoramari hagati y’ibihugu bya Afurika bibashe kugera ku ntego byihaye.

Kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu umunani byatangiye kubyaza unusaruro amahirwe y’iri Soko Rusange rya Afurika, aho rwohereza ibicuruzwa birimo Kawa, Icyayi, Ubuki, Amavuta akomoka kuri avoka n’ibindi mu bihugu bya Afurika.

Isoko Rusange rya Afurika rihurije hamwe ibihugu 55 byo ku Mugabane wa Afurika. Ibihugu 47 ni byo byamaze gusinyano kwemeza amasezerano arishyiraho, ariko ibihugu umunani gusa ni byo byatangiye kuricururizaho

Kurikira ibindi muri iyi Video:

Amafoto: Eric Ruzindana
Video: Richard Kwizera

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni Ukuri aka ni akaga gakomeye tubeshyera abazungu nibo baducamo ibice ariko natwe tugira uruhare mu bukene butwugarije. Nkunda Perezida w’u Rwanda aba abona aho imbogamizi ziri ariko aban baagaceceka bakita ku nyungu zabo bwite batitaye ku baturage n’iterambere ry’umugabane gusa icyizere kirahari kko bizakemuka vuba cyangwa kera. Nawe mu nama zose zigamije ubumwe n’iterambere rya Afurika abanayamerika n’abanyaburayi baba bahageze kudobya no guhagararira inyungu zabo biyemeje kuducamo ibice nubwo natwe tubigiramo uruhare

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 10-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka