Perezida Kagame yanenze abayobozi kutubahiriza igihe
Ubwo bari mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu, umukuru w’igihugu Paul Kagame yanenze bamwe mu bayobozi mu gihugu ko bakirangwa no kutubahiriza igihe.
Ibi nibyo umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, yagarutseho ubwo yagezaga ku bakozi b’ako karere imwe mu myanzuro n’ibitekerezo byavuye muri uyu mwiherero.
Mu byagarutseho muri uyu mwiherero Perezida Kagame yanenze abayobozi ko aribo nyirabayazana w’umuco wo kwica igihe; ibintu bikunze kugaragara cyane mu mico y’Abanyarwanda.
Yagarutse cyane cyane ku bahamagaza inama barangiza bakica igihe baba bihaye kandi abayitumiyemo hari ubwo baba bahageza kare bagategereza.
Iyi myanzuro igaragaza kandi ko Perezida Kagame yanenze Abanyarwanda batari bake by’umwihariko abayobozi bagakwiye kuba aribo batanga urugero kutagira muri bo ikintu kihutirwa (urgency).
Umukuru w’igihugu yerekana ko abayobozi aribo bagakwiye gufata iya mbere bakajya bakora ibikorwa bashinzwe ku buryo bwihutirwa aho kugirango buri kintu cyose bagifate nk’icyoroshye cyangwa igishobora kuzakorwa ubutaha.
Ibi bigendana no gutanga serivisi yihuse kandi inoze; aho bamwe mu bayobozi bajyiye banengwa ko bataramenya gutanga serivisi nziza ku babagana. Akaba yarabasabye gukosora ayo makosa yose kugirango u Rwanda tugere kubyo rwiyemeje kugeraho.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga yaboneyeho kunenga bamwe mu bayobozi ajya aregerwa n’abaturage kudatanga serivisi nziza.
Yabasabye gukora akazi bashinzwe batikiza kuko ngo hari abo byagaragaye ko bajya baha serivisi abaturage bagomba kuba aribo bakazibahaye ahubwo bagahitamo kubohereza ku nzego zo hejuru nko ku karere kandi ikibazo cyagakwiye kuba cyarakemukiye hasi.
Yagize ati: “ugasanga nk’umuturage aguhaye ikibazo cye ngo ugikemure wowe umwandikiraho ngo ‘gana ku karere’ utananditseho nibura n’ibyo wakoze ugasanga birenze ubushobozi bwawe”.
Si abayobozi gusa banengwa kutubahiriza igihe, kutagira serivisi zihuse n’ibindi ahubwo no mu bikorera naho iki kibazo byagaragajwe ko ariho kiganje.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
H.E is very smart..Ni umujyanama muzima kandi wicisha bugufi..May God bles u and bless Rwanda.
Inama za president kagame buri gihe zihindura byinshi,kubahiriza igihe rero bizatuma abaturage bahabwa ibyo bakeneye maze bashobore gukora byinshi bizateza igihugu imbere
Perezida nababwire.Uzi gutumirwa munama uwayitumije akaza nyuma y’isaha yigihe yagombye gutangira.Birababaje cyane kandi biba bigaragaza ko uwayitumiye ntagaciro aha abatumirwa be. Nibisubireho.
Ariko nkunda Mzee wacu ko atajya areka ngo ibintu bipfe arebera rwose. burya ntako bisa iyo umuntu ashima ibyiza ariko akananenga ibitagenda neza hagamijwe kubaka. Hoya nibyo ajye abanenga kd erega ni nabo bakwiye kuba nyambere mu gutanga urugero bityo natwe abaturage tugatera ikirenge mu cyabo kuko bavuga ngo umwera uturutse ibukuru ukwira hose. so twige kubahiriza igihe no kugendana nacyo kd duharanire kugera ku iterambere rirambye turigizeho uruhare nk’Uko Nyakubahwa Paul Kagame Muzehe wacu dukunda, ahora abivuga.
igihe koko kirahenda cyane, birakwiye koko ko igihe cyagakwiye kubahirizwa cyane kugirango n’iterambere rigerweho; kuba rero abayobozi bibukijwe ko bagomba kuba abambere mu kutica igihe ndetse bakanashishikariza abo bayobora kugirango nabo bagendane mu iterambere kandi ryihutse; ntagushidikana ko rero ibi bizagerwa kuko abayobozi bacu bimva kandi bakarebera ibyo abaturage bafuza kandi byabateza imbere.
umugani ntuva ku giti uva ku bantu,niyo mpanvu umuhanga wavuze ko igihe ari amafaranga atibeshye,kubahiriza igihe ni ikintu abanyarwanda tugomba gushyira mu muco wacu,kuko bizatuma tugera kuri byinshi mu gihe nyacyo.