Perezida Kagame yanenze abayobozi bazarira mu nshingano

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aranenga abayobozi bafite umuco wo guhishira ibibazo bikwiye kuba bifatirwa imyanzuro, bikabonerwa ibisumbizo ku gihe cyangwa ibikomeye bikamenyekana bigashakirwa ibisubizo birambye.

Perezida Kagame yanenze abayobozi bazarira mu nshingano
Perezida Kagame yanenze abayobozi bazarira mu nshingano

Yabitangarije mu ruzinduko rw’umunsi wa kabiri agirira mu Ntara y’Amajyefo, aho yasuye Akarere ka Nyamagabe, agasanga hari ibikorwa remezo byagiye bidindira birimo n’uruganda rw’Ingano yongeye kumva ikibazo cyarwo, kandi hashize iminsi icyo kibazo kigaragajwe.

Perezida Kagame yavuze ko urunzinduko rwe rugamije kuganira ku byo aba yaragiye agarukaho n’abaturage bakarebera hamwe ibyo bumvikanye n’ibyakozwe, bagasuzuma aho bigeze mu guteza imbere Igihugu no kwiteza imbere ubwabo.

Yashimiye abaturage intambwe bamaze gutera, ariko akabibutsa ko aho Igihugu kiva ari kure ugereranyije n’aho cyifuza kugera, ashingiye ku mibare y’ibimaze gukorwa mu bikorwa remezo, n’ibindi bikorwa akagaragaza ko hakiri urugendo.

Agira ati “Iyo ugana ku 100% ukaba ukiri kuri 40% ntabwo aba ari byiza, ndifuza ko tuzamuka tukarenga kuri 50% nibura, nko ku mazi hari ibice bimwe bikiri muri za 60% ariko kuki bitanajya imbere bikaba byagera kuri 90%, kandi abaturage bose bakeneye amazi meza kandi abegereye atari ukugenda ibilometro bitanu cyangwa icumi ushaka amazi, ni ugushaka uko byahinduka”.

Avuga ko hari n’abakiri hasi cyane baturiye igice cyiswe Umuhora wa Kaduha-Gitwe, kandi na wo udakwiye gusigara inyuma, ahubwo ukwiriye kujyana n’abandi mu iterambere, kuko hakigaragara ubukene bwinshi, bushingiye ku bikorwa remezo bidahagije.

Agira ati “Urabyumva n’iyo abantu babisobanura, ibyo bikwiriye guhinduka, guteza Igihugu imbere ni uguteza ibice byacyo byose imbere, ntabwo Nyamagabe uko yaba imeze yakwishima cyangwa yagendera ku majyambere ari i Kigali. Nyamagabe ikwiye amjyambere yayo asanga ay’ibindi bice by’Igihugu kugira ngo cyose kizamuke”.

Umukuru w’Igihugu avuga ko ku buryo bw’umwihariko hari ibikorwa abashimira, kuko bigenda bigaragara haba ku bikorera, inzego za Leta n’ibyo Leta ikora, kandi ko ku iyo ntambwe itaragera ahashimishije.

Agira ati “Twongere imbaraga kandi ziva mu bufatanye n’ubwuzuzanye, abayobozi urwego urwo ari rwo rwose bagomba kubanza kumva inshingano iremereye bafite, bagahangayikishwa n’uko abaturage bayobora hari ibyo bakeneye bifuza, bishobora kuboneka ariko bitabageraho”.

Abayobozi barasabwa gushaka ibisubizo bishoboka ibinaniranye bakabigeza ku zindi nzego

Perezida Kagame avuga ko abayobozi bagomba gukurikirana, bakamenya igikenewe n’igishoboka uwo mwanya cyangwa mu gihe runaka, ibindi bikomeye bikaba bizwi kandi abantu bagakora kugira ngo bigerweho, bikaba byagerwaho iyo imyumvire ari mizima hagati y’inzego z’abayobozi, abikorera n’izindi nzego z’ubuzima bw’Igihugu.

Agira ati “Ibyo bisaba umuco, mu myifatire, mu mikorere, mu myumvire, kandi kugira ngo duhindure ubuzima bwacu, iyo uwo muco udahari n’ibikoresho iyo bihari ntacyo ugeraho, kuko ntibikoreshwa cyangwa se bigakoreshwa nabi iyo umuco ubuze”.

Asaba ko buri gihe abantu bibukiranya umuco bagomba kugira, ibyo bagomba gukora, no kubikora ku gihe kandi binoze, kugira ngo ibivamo bibe bishimishije kandi bibereye Abanyarwanda, ibyo bigahera ku bayobozi.

Yibukije abayobozi ko ibyo bakorera abo bayobora bigaragarira mu byavuye mu byakozwe, abantu bavuga ko bishimiye cyangwa igihe byavuzwe, bikabagiraho ingaruka cyangwa bakabinenga.

Ahereye ku rugero yatanze rw’uruganda rw’Ingano muri Nyamagabe, baherutse kumubwira ubwo yahaherukaga kubasura, bakanasezerana ko hari ibyo ubuyobozi bugiye gufasha, Perezida Kagame yagaragaje ko habayemo uburangare budakwiye, akibaza impamvu urwo ruganda rutaratanga umusaruro ukenewe.

Agira ati “Buri kintu cyose cya ngombwa gikenewe cyihutirwa cyashoboraga gukorwa mu kwezi kumwe kigakorwa mu myaka itatu, iyo mikorere ntabwo ari yo, n’ibigoranye umenya ngo imbogamizi ni iyi icyagoranye ni iki, abantu bakakimenya kigafatirwa ingamba”.

Akomeza agira ati “Ahubwo ugahora wicariye ikibazo gusa ugahora ukivuga, ndaza kubibaza abayobozi hano, ntabwo bazajya bahora babimbwira naje hano”.

Avuga ko abayobozi bagaragaza ko bagiye gukora ikintu iyo kibajijwe, bivuze ko ntakiba cyarakozwe kandi cyagakozwe igihe byari bikenewe, kandi bigenda bigaruka buri gihe, wabaza ntihagire usobanura icyabuze.

Agira ati “Umuntu umubaza icyabuze akakibura kandi iyo adashoboye kugisobanura ntacyo aba yarabuze, iyo mikorere ntabwo ari yo twasezeranye gukorera abaturage. Ntabwo njya nsaba nta n’ubwo nsaba gukora ibishoboka, ahubwo ibishoboka bibuzwa n’iki gukorwa ngo tuganire ku bidashoboka tube tubishakira ibisubizo, ari na wo muco navugaga wo gutekereza icyakorwa n’igishoboka, no kumenya igikenewe n’ingaruka byagira ku buzima bw’abantu”.

Avuga ko abafite ibibazo ari bo bagira umuco wo kudashaka gukemura ibibazo, ahubwo bagahitamo gutegereza ejo kugeza umwaka utaha.

Andi mafoto, kanda HANO

Amafoto: Niyonzima Moses

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuki atabakuraho ngo abasimbuze
abashoboye gukorera neza Igihugu

Kalimba yanditse ku itariki ya: 27-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka